MUTUNGIREHE Samuel
Ikigo cyita ku bafite ubumuga HVP Gatagara/Gikondo giherereye mu karere ka Kicukiro cyagaragarije zimwe mu mbogamizi zigikomeye mu buvuzi bw’abafite ubumuga bw’ingingo z’umubiri, zirimo kuba insimburangingo icyo kigo gikora zitarashyirwa mu byo Mituweli yishingira bigatuma abazikeneye bazibura kuko zihenze cyane bityo bakaba babuze uburenganzira bwabo kubera ubushobozi buke.
Byagaragajwe kuri uyu wa Gatanu, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite ubumuga, uba tariki ya 3 Ukuboza buri mwaka, ku rwego rw’akarere ka Kicukiro ibirori byabereye HVP Gatagara/Gikondo, huriza hamwe ibigo byita ku bana bafite ubumuga byo muri ako karere n’abayobozi mu nzego za Leta guhera ku baturutse mu mirenge 10 igize ako karere kugeza ku buyobozi bw’akarere.
Umuyobozi mukuru wa HVP Gataraga/Gikondo, Nteziryayo Jean Pierre, yerekanye zimwe muri serivisi icyo kigo gitanga ku bafite ubumuga, zirimo no gukora insimburangingo zikorewe mu Rwanda, ariko agaragaza ko ibiciro bya zimwe mu nsimburangingo bigihanitse.
Urugero yatanze ni nk’insimburangingo z’amaguru n’amaboko, bitewe n’ibyo zikorwamo bitabineka mu Rwanda bigatuma ibiciro byazo bihenda abazikeneye kuko zitari mu byo ubwishingizi bwa mituweli bwishingira kandi abazinekera benshi ari bwo bakoresha.
Yagize ati “Iyo umuntu yatakaje urugingo mu ze iyo ayambaye abasha kuyambara agashyiramo urukweto agatambuka akarambika hasi imbago ukagira ngo ni ibisanzwe, ariko imbogamizi dufite ntabwo zishyurwa na mituweli, ni ubundi bwishingizi cyangwa ukiyishyurira amafaranga igura. Iyi y’akaguru ko hasi igura igihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda ariko dufite n’izigura ibihumbi 800 isimbura akaguru kose.
Umurwayi rero watakaje akaguru akaba akomoka mu muryango utifashije kugira ngo abone ibihumbi 400 abenshi ntibabona kano kaguru kandi iyi nsimburangingo imara imyaka ibiri igasimburwa.”
Nsekambabaye Andre, Umuyobozi w’Umushinga HVP Gatagara Gikondo uterwamo inkunga y’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU), ukorerwa mu karere ka Kicukiro, yavuze ko uwo mushinga umaze imyaka ibiri mu myaka itatu uzamara, ariko umaze kwita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe guhera ku myaka 5 kugeza kuri 18 bashobora kwiga ndetse n’imiryango yabo igafashwa ariko n’abari ku kigero cyo kudashobora kwiga bafashwa mu bundi buryo bwihariye.
Yakomeje agira ati “Hano muri Gatagara bahabwa serivisi zijyanye n’ubuvuzi ariko bagahabwa serivisi zijyanye n’uburezi bwihariye ku nkunga y’umushinga (Project number: 3995-EU-CBMD-MYP) uterwa inkunga na UE.”
Yavuze ko kuva uwo mushinga watangira umaze gufasha abana bashya 130 mu ntego yo kuzakira mu burezi bwihari bw’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe 180 muri iyo myaka itatu, basanga abana 80 bari basanzwe barererwa muri HVP Gatagara Gikondo.
Mu bindi bikoresho bikorerwa HVP Gataraga Gikondo bihenze abafite ubumuga birimo nk’igare ry’abana bafite ubumuga batabasha kugenda rigura amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 200 kandi abenshi bayakenera ari abavuka mu miryango ikennye.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Kicukiro Rukebanuka Adalbert, ku byifuzo byinshi yagejejweho yatangaje ko bazakomeza gukora ubuvugizi kuri Minisiteri y’uburezi ariko nk’urwego rw’akarere biyemeje kuzasura icyo kigo kikabasobanurira byimbitse ibibazo bafite bityo nabo bagakora ubuvugizi babisobanukiwe neza.
Yagize ati “Turabizeza rero ubuvugizi; turabizeza kandi ko tuzagaruka ko tuzagaruka by’umwihariko kugira ngo ibibazo byinshi twabwiriwe hano dufate umwanya noneho wo kubyumva neza, kuko hano dushobora kubyumva, tukabyumva byo mu muhango gusa nk’uyu bigaca hejuru ariko bikeneye umwanya wo kwicara tukabyumva neza kugira ngo n’ubuvugizi dukora tubukore twumva neza inyito zimwe na zimwe mwakoreshaga.”
Yaboneyeho no gusaba komite y’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ku karere kuzamutumiramo mu nama kugira ngo agire ibyo asobanukirwa byimbitse bikenewe.
Umwe mubyabyeyi bafite abana bafite ubumuga, Shyiramunda Jerome, wo mu murenge wa Nyarugunga, yavuze ko Leta ibitaho nk’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga mu nshingano zabo zitirishye zo kubarera.
Ati “Byadushimishije kuko bituma n’abantu bari bari mu ngo babonaga ko abo ban anta gaciro bari bafite nabo bahindura imyumvire kuko batekerezwaho n’igihugu. Ubufasha baduha nubwo budahagije 100% ariko twavuga ko bagerageza cyane cyane nk’uburyo bw’ubuvuzi nubwo budahagije kubera ubwo buri mwana akenera.”
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga baharemewe bamwe mu bakuze bafite ubumuga, bahabwa inyunganirangingo ku bari bafite izishaje, hanashimirwa ibigo bitandukanye byita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe bikorera mu karere ka Kicukiro.
Imibare yavuye mu ibarura rusange ry’abaturage, ryakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare NISR, 2012, yagaragaje ko mu karere ka Kicukiro gatuwemo n’abaturage barenga gato ibihumbi 318, muri bo 8 751 bafite ubumuga, abagore ni 3 905 mu gihe abagabo ari 4 846.
Imiryango y’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bigishwa ubukorikori bwo kwihangira imirimo ibasha kubazanira inyungu.























