Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Hamenyekanye igihe Jado Castar azafungurirwa

Monday 7 March 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Umunyamakuru wa siporo Bagirishya Jean de Dieu wamenyekanye cyane ku mazina ya Jado Castar wari warahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano yagabanyirijwe igifungo aho cyavuye ku myaka ibiri kigirwa amezi umunani.

Bivuze ko amazemo hafi amezi atandatu mu gihome, ku buryo mu mezi abiri aba yafunguwe kubera ko yafunzwe mu kwezi kwa Nzeri 2021, ubwo yari amaze guhamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano bityo akaba yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 2 n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Uyu munyamakuru yabarizwaga mu ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Volleyball (FRVB) ndetse akaba yari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe amarushanwa muri iyi Federasiyo.

Bagirishya Jean de Dieu utaranyuzwe n’imyanzuro y’urukiko hanyuma aza kujuririra urukiko Rukuru ari narwo rwamukatiye gufungwa amezi umunani, mu rubanza rwasomwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Werurwe 2022 bivuze ko nyuma yamezi abiri gusa azahita afungurwa.

Ubwo Jado Castar yajuririga urukiko yagaragaje ko ibyo yakoze ntakibi yari agamije, abisabira imbabazi ndetse avuga ko ibyo yakoze byose yabikoze mu nyungu n’ishyaka ryo gukunda igihugu atabikoze mu nyungu ze bwite.

Mu byaha aregwa ni uko Ikipe y’Igihugu y’abagore ya Volleyball yasezerewe muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Rwanda hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, kubera ko byagaragaye ko bakoze amanyanga yo gukinisha bamwe mu bakinnyi batari bemerewe gukinirwa u Rwanda, bakomoka mu gihugu cya Brazil ndetse byatumye u Rwanda rufatirwa ibihano.

Abo bakinnyi ni Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere badafite ibyangombwa byuzuye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru