Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Igihe kirageze ngo u Rwanda rutegure ikipe y’igihugu itanga umusaruro

Monday 11 October 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

U Rwanda rukomeje kuba agafu k’imvugwa rimwe mu marushanwa Mpuzamahanga y’umupira w’amaguru, kuri iyi nshuro urugendo rwerekeza muri Quatar umwaka utaha rurasa nkaho rwamaze kurangira.

Kuri iki cy’umweru tariki ya 10 Ukwakira 2021 nibwo muri Uganda habaye umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar umwaka utaha aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinnye n’’iya Uganda Imsiambi, mu mukino wo kwishyura warangiye Amavubi atsinzwe.

Ni umukino watangiye amakipe yombi asatirana ku buryo bukomeye ndetse Imisambi ya Uganda yagiye ihusha uburyo bwari bwabazwe mu izamu ry’u Rwanda aho umutoza w’Amavubi Mashami Vincent yari yakoze impinduka mu kibuga Haruna na Rwatubyaye Abdul batagaragaye muri uyu mukino.

Wari umukino 4 wo mu tsinda rya E wabereye kuri Stade ya St Mary i Kampala muri Uganda woroheye Imisambi kuko yatangiye kubyina itsinzi ku munota wa 22’ ubwo Rutahizamu ukomeye Fahad Aziz Bayo nubundi yongeye kureba mu izamu ryari ririnzwe na Emery Mvuyekure, ku mupira mwiza wari uvuye muri korineri ugarurwa na Tiyisenge Jacques usanga uyu musore ahagaze neza aboneza murushundura.

Si ubwa mbere Fahad atsinze u Rwanda kuko n’umukino ubanza Ari we watsinze Amavubi igitego kimwe ku busa, bivuze ko yari abasubiriye. U Rwanda rwakomeje guhusha uburyo bwo kwishyura igitego ariko bikomeza kwanga aho bakomeje kugorwa no kureba mu izamu.

Mu gice cya Kabiri Amavubi yaje agetageza kwataka cyane ndetse bakajya babona amakufura menshi yagiye aturuka kuri Rafael York wigaraje cyane ariko igitego gikomeza kuba inzozi.

Usibye uburyo Mutsinzi Ange na Muhire Kevin mu gice cya mbere bagiye bagerageza amahirwe y’imipira itunguranye nta bundi buryo twavuga u Rwanda rwabonye.

Uyu musore Fahad Bayo yakomeje kugora ba Myugariro b’u Rwanda cyane kuko yahushije uburyo bwari bwabazwe bw’itego ku mupira yateye ukajya hejuru Gato y’izamu.

Undi mukinnyi wagoye Amavubi ni Yunussu Sentammu yabonye amahirwe yo guhana ikosa ryari rikozwe na Yannick Mukunzi, nanone umupira unyura hejuru y’izamu.

Haje gukorwa impinduka Aho Manishimwe Djabel yasimbuwe na Nishimwe Blaise, Muhire Kevin asimburwa na Iradukunda Bertrand; u Rwanda rwakomeje kotsa igitutu abasore ba Micho ariko babyitwaramo neza nk’ikipe yari mu rugo ikomeza kwihagararaho.

Gutakaza uyu mukino byatumye u Rwanda rusigara ku mwanya wa nyuma mu itsinda E aho rwicaye kuri uyu mwanya n’inota rimwe (1) ryonyine mu gihe mu kwezi gutaha Amavubi azacakirana na Mali i Kigali mbere yuko yerekeza i Nairobi gutana mu mitwe Harambee Stars ya Kenya yanganyije n’u Rwanda mu mukino ubanza.

Muri itsinda Mali irayoboye n’amanota 10 mu gihe Amavubi aza ku mwanya wanyuma.

Abakurikiranira hafi umupira w’Amaguru bakomeje kwibaza ahazaza h’u Rwanda mu mupira w’Amaguru aho benshi bobona ikibazo kiri ku mutoza ndetse bakomeje kwifuzako iyi kipe yaramutswa undi mutoza wenda hakagaragara impinduka yatanga umwanzuro w’ahakwiye kwibandwaho mu kuzahura Amavubi.

Umutoza Mashami Vincent utorohewe n’abashaka intsinzi ku ikipe y’igihugu Amavubi

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru