Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Binyuze muri Merdiano Foundation, Intumwa zivuye mu gihugu cya Argentina zikorera Ikigo cyitwa "Think Tank" zikomeje gusura ibigo bitandukanye byo mu Rwanda(institutions) hagamije kureba ibyo bazakorana nabyo mu mishinga itandukanye y’iterambere ry’ubukungu.
Nyuma yo gusura bimwe mu bigo byo mu Rwanda birimo, RDB, REG, Minicom, izi ntumwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Nyakanga 2023 zakomereje uruzinduko mu karere Musanze, mu kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy).
Mu bindi kandi byaranze uru ruzinduko nuko basobanuriwe imikorere y’iki kigo ndetse beretswe uruhare iki kigo kigira mu kubungabunga amahoro ku Isi , binyuze mu kurengera uburenganzira bwa muntu no kurwanya ibyihebe bibabarizwa ku mugabane wa Afurika mu bihugu byugarijwe n’intambara .
Ikigo cya Fundacion Meridiano cyo muri Argentine gisanzwe gikora ubushakashatsi no gutanga ubujyanama ku mibanire mpuzamahanga n’iterambere.
Izi ntumwa zashimye umusanzu ukomeye Ikigo cya Rwanda Peace Academy gitanga mu kubangabunga amahoro ku Isi.
Umunyamabanga Mukuru wa Fundacion Meridiano (Executive Director) ,Madam Mariana Altieri avuga bishimiye kuba bagaragarijwe uburyo Rwanda Peace Academy ibungabunga amahoro ,ndetse ngo kuba bagira umubano n’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika byaba ari byiza cyane.
Yagize ati:"Ndatekereza ko nituramuka tugize imikoranire n’ibigo bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika bizatanga umusaruro, turanezerewe kuba turi hano mu Rwanda, by’umwihariko mu kigo cya Rwanda Peace Academy, cyane ko batugaragarije uburyo babungabunga amahoro n’umutekano ku Isi, kubona abafatanyabikorwa bikorwa bashya biradushimisha cyane gukorana mu bikorwa by’iterambere n’ubukungu ariko tutibagiwe n’umutekano."
Umuyobozi mukuru w’ikigo Cy’Igihugu Cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy ) Col.Jill Rutaremara yavuze ko uru rugendo shuri rugamiije kureba ibigo(institutions) bashobora kuzakorana nabyo mu Rwanda ndetse no kumenya uruhare rw’u Rwanda mu bijyanye no kubungabunga amahoro.
Yagize ati:"Twasuwe n’abantu babiri bavuye muri Argentine, uru rugendo shuri rugamiije kureba ibigo bashobora gukorana nabyo mu Rwanda, kuko baravuga ko Igihu cyabo gisa nk’aho kiri mu bwigunge gikwiye guhaguruka kikava muri kiriya gice cy’Isi kikaza kikamenya nibibera ahandi, kikagira n’ubufatanye nabo , ibyo nibyo bibagenza , ariko ikindi bashakaga no kumenya ibintu bijyanye n’imvururu zibera muri Afurika, nigikorwa kugira ngo hakemurwe ibyo bibazo , ndetse n’uruhare rwa Rwanda Peace Academy mu kubungabunga amahoro ku Isi."
Col.Jill Rutaremara yakomeje avuga izi ntumwa nizigera iwabo bazareba ikigo bazakorana bijyanye nibyo bagaragarijwe ,ndetse ngo ikindi barashaka kumenya icyo ibi bihugu byo muri Afurika bihuriyeho kukuba bifite izi mvururu zikunze kwibasira uyu mugabane w’Afurika.
"Think Tank" n’abantu kenshi b’impuguke biga ku bintu bakoze ubushakashatsi, ibyo bakoze bikagirira abandi akamaro.






















