Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Imikino y’igikombe cy’isi ikomeje kubera mu kigobe cya Qatar, ikipe y’igihugu ya Portugal bigoranye yatsinze igihugu cya Ghana iri mu makipe yaserukiye umufabane wa Afurika.
Wari umukino wo mu itsinda H yatangiye gukinwa uyu munsi, aho benshi mu bakunzi ba Ruhago bari bategereje kizigenza Ronaldo mu mukino ubanza muri iri tsinda wabaye saa cyenda aho Uruguay yanganyije na South Korea.
Mu birori bya Ruhago byabereye kuri Stadium 974 saa 18h00’ Ikipe y’igihugu ya Portugal yaje kugaragaza ko ikomeye ubwo yisasiye ikipe ya Ghana, iri mu makipe 5 yaserukiye umugabane w’Afuruka.
Portugal ikinamo Ronaldo niyo yatangiye ifite imbaraga zikomeye ku buryo batambaje umupira mu kibuga bituma Ghana yibura , ndetse mu minota itatu gusa bari bamaze kubona koroneri n’ubwo itatanze umusaruro.
Cristiano Ronaldo ni kapiteni wa Portugal, ku munota wa 8’ ushyira uwa 9’ yahushije igitego asigaranye n’umuzamu wa Ghana ku buryo benshi bari bamaze guhaguruka ariko bikomeza kwanga.
Ku munota wa 30’ Cristiano Ronaldo yatsinze igitego ariko umusifuzi aracyanga avuga ko yasunitse Alexander Djiku mu gihe Ghana yari isa niyibuze mu kibuga umukino ugitangira ndetse byatumye igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Mu gice cya kabiri n’ubundi ikipe ya Portugal yatangiye ikinira mu kibuga cya Ghana ishaka igitego ariko bikomeza kwanga gusa ku munota wa 53’ Ghana yabonye uburyo bw’igitego binyuze ku mukinnyi Kudus wirukankanye umupira, ariko ageze imbere yizamu umupura awutera hanze.
Akagozi kaje gucika Ku munota wa 63’ ubwo umukinnyi wa Ghana witwa Mohammed Salisu yakoreye ikosa kuri Rutahizamu Cristano Ronaldo ari mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi yeneza ko ari penariti ku munota wa 65’ yatewe neza na Ronaldo.
Ikipe y’Igihugu ya Ghana ikimara gutsindwa yahise ikanguka nayo ifungura umukino irataka cyane maze ku munota wa 73’ biza kuyihira , aho abasore barimo Kudus wakinnye neza yahaye umupira mwiza André Ayew ahita atsinda igitego cyo kwishyura cya Ghana , biba bibaye 1-1.
Umutoza wa Ghana yamaze gusimbuza Andre Ayew aho byabaye nkibihaye urwaho Portugal maze ku munota wa 78’ Joao Felix atsinda igitego cya 2 ku mupira yari ahawe na Bruno Fernandes ndetse no ku munota wa 80 Rafael Leao atsinda ikindi cya 3 n’ubundi ku mupira yari ahawe na Bruno Fernandes.






















