Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ikinyoma cyambaye ubusa ku iterambere ry’umupira w’abakiri bato muri Musanze fc

Wednesday 13 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ikipe ya Musanze fc iratungwa agatoki n’abana yabeshye ko bagiye gushyirwa mu makipe y’abakiri bato mu byiciro bibiri by’abatarengeje 17 na 20, ibirori bigakorwa n’imyitozo igatangira ariko bikaburirwa irengero. Benshi mu bakurikiranira hafi iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda babonamo ikinyoma cyo kubeshya Abanyarwanda.

Mu mwaka ushyize wa 2021 ikipe ya Musanze yamenyesheje abanyarwanda by’umwihariko abanya-Musanze ko yashyizeho amakipe y’abakiri bato (Junior ) ariko kugeza magingo aya nta mwana numwe wabona yakiriye, bisa nkaho yari ikinamico yo muri siporo imaze kumenyerwa.

Iki gikorwa cyo gushyiraho amakipe y’abakiri bato cyatangiye muri 2019 , gitangijwe n’ubuyobozi bwa Musanze fc gusa cyaje gukomwa mu nkora na Covid-19. Umwaka w’imikino wa 2021-2022 iyi Kipe yatangaje ko ishyizeho ibyiciro bibiri ndetse itangaza n’abatoza bazajya bafasha aba bana kugira bajye babona abazamuka muri Musanze fc bazamure impano zabo.

Uwari Team Manager w’ikipe Uwihoreye Ibrahim kuri ubu utakibarizwa muri iyi Kipe yari yatangaje ko bagiye kujya birerera abana aho kujya gushakisha abakinnyi hanze ya Musanze kandi baza bahenze cyane.

Yagize ati, "Burya umukinnyi wakuriye mu maboko y’ikipe niwe uba afite indangagaciro zayo ndetse ukaba uzi neza ko yabonye ibisabwa byose ngo impano ye ikure, ubu icyo twashyizeho ni umurongo mugari, ibindi bijyanye n’aya makipe ndetse nuko bazatozwa bizatangazwa vuba."

Bamwe mu bakinnyi bageraje kugirana ikiganiro na mamaurwagasabo bavuze ko Musanze fc yabeshye ko izabaha ibikoresho ikajya ibafasha kwitoza none ngo ntabwo bakibahamagara.

Blaise yagize ati "Ntabwo tugikora imyitozo, tugitangira twakoze nk’amezi abiri gusa ariko ubu ntabwo ba coach (abatoza) bakiduha gahunda y’imyitozo, duheruka imyambaro badutizaga yo gukoresha imyitozo, ubu twagiye gukinira mu yandi ma santere."

Imurora Japheth bakunze kwita Drogoba niwe wari wahawe inshingano zo gutoza ikipe y’abatarengeje imyaka 17 none bamugize team manager wa Musanze fc, mu gihe Nyandwi Idrissa yari yahawe inshingano zo gutoza abatarengeje imyaka 20 ndetse akaba n’umutoza wa Musanze fc nk’ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga (Fitness coach).

Amakuru mamaurwagasabo yamenye ni uko iyi Kipe yabuze ikipe y’abato yohereza mu marushanwa yateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ririmo kuba , hanyuma bajya gutira ikipe y’i Busogo babatera utwatsi.

Twagerageje kugira icyo tubaza mu buyobozi bwa Musanze fc ngo bagire icyo babivugaho maze Ku murongo wa telefone (Team Manager ) Imurora Japheth avuga ko bakora imyitozo mu gihe cy’ibiruhuko cyane ko benshi baba bari ku mashuri.

Abajijwe impamvu batiyandikishije mu marushanwa yateguwe na Ferwafa yagize ati, "Abana bakina iwacu muri Junior ya Musanze fc benshi babarizwa muri aya ma centre twegeranye, benshi rero twasanze baragiye kuyakinira, abandi bakinira ku mashuri y’ibigo bigaho.

Hakomeje kwibazwa igihe abanya-Musanze bazabonera abana babo mu kibuga babashimisha nkuko bitangazwa n’ababyeyi bari bafitemo abana.

Mukeshima Hadjara yagize ati, "Twari tugize ngo abana bacu babonye aho bagiye kuzamurira impano none ntabwo bagikora, umwana wanjye nzamushakira ahandi ajye ajya kwitorezayo, Musanze yo ni ababeshyi nta gahunda bafite kuri aba bana bacu."

Gushyiraho ibi byiciro ni umwe mu myanzuro yavuye mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze nk’umuterankunga mukuru ndetse n’ubuyobozi bwite bw’ikipe ya Musanze FC, inama yabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2021, bemeranya ko aya makipe y’abato ashyirwaho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru