Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mike Mutebi wahoze atoza ikipe ya KCCA yo muri Uganda ni we wagizwe umutoza mushya wa AS Kigali akazaba yungirijwe na Jackson Mayanja mu gihe kingana n’imyaka ibiri.
Ku gicamusi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Mutarama 2022, ku kibuga cya Bugesera ubwo iyi Kipe y’abanyamujyi yakinaga na Bugesera umunsi wa 13 wa shampiyona berekanye abatoza bashya bagomba kuyifasha mu mikino isigaye.
Ubusanzwe Jimmy Mulisa niwe wari wasigaranye inshingano zo gutoza iyi Kipe nyuma yaho itandukanye n’uwari umutoza wayo Mukuru Eric Nshimiyimana washinjwe umusaruro muke biba ngombwa ko batandukana.
Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Uganda muri ibi bihe nta kipe yari afite kuva yatandukana na KCCA FC muri Werurwe umwaka ushyize wa 2021.
Mike mutebi kandi yari yavuzwe muri Kiyovu Sports ariko birangira atayitoje.
Ku munsi wa 14 wa shampiyona Mutebi afite umukino ukomeye wa Mbere azaba atoje , azahuramo na APR FC muri iki Cy’umweru, mu gihe iyi Kipe isanzwe ifite amanota 23, ku mwanya wa Gatatu.
Ibumosi ni Umutoza Mukuru, Mutebi Mike na Jackson Mayanja
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida wa As Kigali, Shema Fabrice yagize ati “Guhera uyu munsi (tariki ya 19 Mutarama) AS Kigali iraba ifite umutoza mushya,Mike Mutebi na Jackson Mayanja umwungirije; bafite amasezerano y’imyaka 2 kandi bazadusangiza ku bunararibonye bafite mu gutwara ibikombe, nibyo tubitezeho."
Shema Fabrice, Perezida wa As Kigali
Umutoza Jimmy Mulisa yatoje AS Kigali imikino 4 yatsinze ibiri harimo Mukura Victory Sports na Bugesera FC, anganya umwe na Gasogi United igitego 1-1 mu gihe yatsinzwe umukino umwe w’umunsi wa 13 wa shampiyona aho Rutsiro FC yamutsindiye i Kigali ibitego 2-1.






















