Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Intimba ya Rutayisire utarababarira abamwiciye abe muri Jenoside kuko banze kuvuga aho babajugunye ngo abashyingure mu cyubahiro

Saturday 9 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Rutayisire Thelesphore, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Gikondo mu karere kaKicukiro, mu gice cy’ahazwi nka Camp Zaire, avuga ko nanubu atarabasha kubabarira abamwiciye ababyeyi n’abavandimwe bitewe nuko kugeza magingo aya bataravuga aho babajugunye ngo abashyingure mu cyubahiro babavukije abone kuruhuka mu mutima igihe abona abandi bashyingura ababo."

Mu buhamya bw’uyu mugabo, ufite ibikomere ku mutima no ku mubiri yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuga ko indege ya Perezida Habyarimana ikimara guhanurwa uwo munsi umuturanyi wabo Kaniziyo, wari usanzwe, atari n’umuyobozi cyangwa umunyapolitiki bahise bamwica, bahita babona ko ibintu bikomeye.

Rutayisire avuga ko kuva ubwo yiboneye n’amaso ye ingabo zarindaga Perezida, Abajepe, baza gusahura ibyo kurya mu kigo cya ADRA Rwanda cyabaga hafi yabo, Se wabo abasaba ko bahungira mu kiriziya Gatulika cya Gikondo bizeye ko nta mwicanyi watinyuka kwinjiramo na cyane ko cyaziraga.

Ati, "Turaza duzamuka hano, duciye inzira ya kinyarwanda (itari kaburimbo) duhingukira hano ariko dusanga abajandarume buzuye hariya, baraturetse turinjira muri iki kigo cya kiriziya, cyari imiyenzi, twahageze ku itariki ya 7 Mata, 1994 mu gitondo."

Bukeye ku itariki ya 8 Mata 1994, ubwo bageraga kuri icyo kigo cya Kiliziya, bahasanze Padiri mukuru bitaga Gashumba, nubwo yari umuzungu abizeza ko yahamagaye abayobozi ngo babarindire umutekano.

Ati, "Ariko atubwira ko bamaze kwica i Masaka, yarabirebaga yari afite jumelle.

Kera ubundi iyo umuntu yahungiraga mu kiliziya ntacyo yabaga; ni nk’inyamanswa ije mu nzu yawe, ubundi ntabwo uyica. Ubwo twasanze abandi bahaje, turaza natwe twiyongeramo, noneho turaramo hano mu kiliziya, ariko Padiri Mukuru avuga ati ’Ibyo ari byo byose turapfa ntabwo tubaho, ndahamagara Leta ngo idufashe bakabyanga."

Akomeza avuga ko barahe aho, ubwoba ari bwose kuko kiliziya yari yagoswe, abasirikare bazungurutse hose icyo basigaje ari umunota wo kwinjiramo ngo bice Abatutsi mu bari bahungiyemo.

Rutayisire akomeza agira ati, "Mu gitondo ku itariki 8 Padiri aratubwira ati rero reka mbahe amasakalamentu ya nyuma kuko baratwica, asubiramo ati i Masaka babamaze rwose! Ubwo niko byagenze koko, ubwo twagiye mu Kiliziya, ntabwo yari imeze nk’ukunguku, mbere yari ifite imiryango ibiri, ubu urabona ko bayikoze neza.

Turinjira, Padiri aduha amasakalamentu, aranaduhaza, ariko igitero cyose, cyari cyamaze kuzenguruka hose n’inyuma; abambaye amashara, abafite imihoro n’ibicumu. Ni ukuvuga ngo nta gahunda bari bafite yo kuturasa kuko icyo gihe bakireshaga imihoro. Iyi kiliziya ni ho hambere muri za Kiliziya hatemewe Abatutsi bwa mbere, ho na Kiliziya ya Masala nk’uko numvaga Padiri abivuga."

Mu gihe bari bamaze guhazwa, bamaze kuririmba indirimbo ya nyuma Padiri yarasohotse, mu gihe agiye guhindura imyenda abona abajandarume baraje, nawe asa n’ugarutse kuburira abari mu Kiliziya ahurirana nabo binjiye bamuhutaza, binjirira mu miryango yombi, batangira kurasa hejuru bityo Padiri yitura hasi apfukamye.

Ati, "Baravuze ngo aha hantu harimo ibinyenzi byinshi, Padiri yaravuze ngo ntabwo ari inyenzi, noneho kugira ngo baduhabure bahise barasa hejuru. Muri twe hari umukobwa ukuze witwaga Rozaliya, bya bindi by’abakobwa aza atakamba ngo barebe ko ari impuhwe bahise bamurangiza ako kanya tureba.

Bafashe Padiri yikubita hasi, agusha ibipfukamiro; urumva ntiyari yabyiteguye, natwe bahise batangira kudukoresha icyo bashaka."

Uko babarirwaga muri magana, babanje kubaka ibyangombwa, barebamo abatarahigwaga barabahungisha, abandi basigaye ibyangombwa barabitwika.

Ati, "Barangije barasa hejuru, ubwo ni nk’ikimenyetso bari batanze ngo za nterahamwe zari zigose hanze zinjire. Baravuga ngo nta masasu bakoresha, ngo urugamba nibwo rugitangira, babandi b’inyuma nibo baje baradutemagura.

Urabyumva nyine barabahagurukiye; hari abari bahungiye muri Chapelle Banga kuvamo, abo baratwitswe kuko banze gukingura. Urayumva imiboroga yari iri aho."

Akomeza avuga impamvu nanubu atarababarira abo babatemye, bakiriho, bitewe nuko bakinangiye kuvuga aho bajugunye bagenzi babo n’abavandimwe be n’ababyeyi be.

Ati, "Ntabwo ari aba bonyine baruhukiye hano mu Rwibutso rwa Kiliziya ya Gikondo, hari abandi bajyanye. Bamaze kudutema batwica baravuga ngo biri bugaragare nabi hano Gikondo, baravuga bati reka tubireke, bazana amakamyo ya Beni barapakira barabajyana.

Ubwongubwo hari abantu bari bafite izo kamyo za Beni; hari nk’uwitwa Munyampirwa Francois watwaraga imodoka za Minitrape wari utuye ahangaha, hari n’undi ntazi neza w’Umukongomani ku ba Methodist hariya, barabapakiye ariko kugera kuri uyu munota bitwa ngo barafunzwe ariko nta nubwo bigeze bagaragaza aho babajugunye. Ni cyo kintu kibabaje; ntabwo bigeze bavuga ahantu babataye kandi barabajyanye, ibyo ni ibintu nakurikiye. Nanjye ubwanjye bamvanye ahangaha, kugira ngo bamenye ko ndi muzima natanze ikimenyetso cy’akaguru ndarashya, kuko bari batwambuye imyenda."

Rutayisire avuga ko bifuza ko mu kugaragaza ukuri, abo bagaragaza icyo bakoze.

Ati, "Bagombye kutwereka, bakatubwira bati twabajugunye ahanaha kuko nubundi kubabarira byo Leta yarababariye; ku bwanjye ntabwo nabababariye kuko batankoreye ibyongibyo. Urumva narabababariye gute kuri ibyongibyo, ntabwo nabababariye, kuko iyo baza kutwereka bariya bajyanye nabo tukamenya aho babataye ubwo nabababarira, kuko nubundi ntacyo nakora, kimwe nuko nanjye Imana yamvanye muri aba baruhukiye hano sinari mwiza kurusha bo. Ariko mu by’ukuri urumva harimo akantu k’agapfundo ko kubeshyana."

Mu kindi Rutayisire na bagenzi be barokokeye kuri Kiliziya ya Gikondo basaba Leta no ukwita ku rwibutso rwaho, cyane ko rubitse amateka nkayo, yuko ari yo kiliziya ba mbere yatangiye kwicirwamo Abatutsi bari bayihungiyemo bizeye kuyikiriramo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko bitarinda gusabwa nk’ikifuzo ahubwo ari inshingano z’akarere gusana urwibutso.

Ati, "Nubundi nk’akarere duhorana n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ba hano mu murenge wa Gikondo, ndetse na buri mwaka hari icyo dukora kuri uru rwibutso dufatanyije n’abaturage ndetse tunashimira n’ubuyobozi bw’iyi kiliziya kuko nabo turafatanya, icyo rero basabaga ni uko ibyo bikorwa byahoraho kandi turagira ngo tubibizeze, ko nk’ubuyobozi dufite n’inshingano zo gukomeza kubungabunga inzibutso, gusigasira ibimenyetso n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo rero rwose ari ibyo barinda badusaba ahubwo ni inshingano zacu Kandi turabizeza ko tuzakomeza kubaba hafi."

Imbere mu rwibutso rwa Gikondo ni hato, ndetse harimo amasanduku make ugereranyine n’abaguye kuri iyo kiliziya, ahanini kuko hataratangwa amakuru y’aho abandi bajugunywe, ikindi ni uko hari imyenda n’ibikoresho nk’insimburangingi by’abazize Jenoside bigaragara ko batikiriye benshi barimo n’abanyembaraga nke bari barahungiye mu kiliziya nk’akantu bizeraga ko barokokera, umwanzi atatinyuka kwinjira ngo ahicire abantu bahungiye ku nzu y’Imana ariko babirengaho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru