Ndayambaje Jean Claude
Ubwo yasozaga amahugurwa y’abayobozi b’inzego z’ibanze baherutse gutorwa bari bamazemo iminsi umunani, Perezida Kagame yakebuye abayobozi birebaho ubwabo bakirengangiza abaturage bayobora abasaba no kurwanya igwingira mu bana n’umwanda bikigaragara hirya no hino mu turere cyane Musanze na Karongi.
Ni amahugurwa yasojwe kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021, yaberaga i Gishari mu ishuri rya polisi riherereye mu karere ka Rwamagana akaba yari afite insanganyamatsiko igira iti "Umuturage Ku isonga", aho abayobozi basabwe gushyira mu bikorwa icyo ababagiriye icyizere babatoreye.
Perezida Kagame yongeye gukebura tumwe mu turere turimo Musanze na Karongi twakomeje kugaragaramo ikibazo cy’igwingira ry’abana n’umwanda kandi utwo turere ntacyo twabuze kugira ngo turwanye imirire mibi.
Yagize ati "Kuki tukibona abana bacu bagwingira hirya no hino ?Ese mubyemera mute kandi ntacyo tubuze? Buriya iyo abana bagwingiye n’igihugu kiba kigwingira; kuki bidakemuka kandi bimaze igihe? Hari uturere 2 dufite icyo kibazo, Musanze na Karongi."
Ikindi kibazo umukuru w’Igihugu yagarutseho ni uburyo abayobozi bahora nama zidashira bakiriza abaturage ku biro babategereje, yongera gusaba ko ibi bigomba guhinduka bagashyira umuturage imbere.
Ikindi umukuru Perezida Kagame yagarutseho ni uburyo usanga umuyobozi ashobora kugira ubumenyi, ubushobozi n’ibyangombwa by’uko yatowe ariko hakabura umuco , umutima wo kuvuga ngo ibyo ngomba gukora gutya nibyo buzima.
Yagize ati "Ese bipfira he? hari ibyo dufitiye ubumenyi n’ubushobozi ibyo tubivanamo iki?
Perezida Kagame yakomeje asaba aba bayobozi gukora cyane kuko babifitiye ubumenyi n’amikoro."
Ramuli Janvier ni umuyobozi mushya w’Akarere ka Musanze yabwiye umukuru w’igihugu ko ibibazo by’igwingira ry’abana n’umwanda wagarutsweho mu karere yatorewe kuyobora bizakemuka afatanyije na komite nyobozi.
Abayobozi bitabiriye aya mahugurwa ni abaherutse gutorwa bashya n’abandi bari basanzwe mu buyobozi bongeye kugirwa ikizere. Harimo kandi n’ab’Umujyi wa Kigali na ba Guverineri bayoboye intara enye z’igihugu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko mu bajyanama batowe, harimo 310 bashya, mu gihe 148 aribo bari basanzwe bongeye kugirirwa ikizere baratorwa. Abayobozi b’uturere bashya ni 15 mu gihe abari basanzwe ari 12 bongeye gutorwa.
Yagize ati “Abayobozi bagiye mu nshingano, biyemeje kuzana impinduka igana imbere, yihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage."
Ba Visi Meya bashinzwe Ubukungu bashya ni 18 mu gihe abashinzwe Imibereho myiza y’abaturage bashya ari 21.
Aya mahugurwa y’iminsi umunani y’abayobozi b’inzego z’ibanze yaberaga mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda i Gishari, abayitabiriye bemereye umukuru w’igihugu ko bagiye gushyira mu bikorwa icyo batirewe gukora bahatanira ko umuturage ahora Ku isonga.















