Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

KNC yisubiyeho ku cyemezo cyo gukura Gasogi muri shampiyona y’u Rwanda

Friday 28 January 2022
    Yasomwe na

Nyuma y’amasaha macye Perezida akaba na Nyiri ikipe ya Gasogi United, uzwi nka KNC atangaje ko akuye ikipe ye muri Shampiyona y’u Rwanda kubera icyo yise "Umwanda" uri mu Ishyirahamwe FERWAFA", kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko yisubiyeho kuko byari bitewe n’uburakari no kutishimira ibyavuye mu mu mukino wabahuje na Rayon Sport.

Ni nyuma gato y’umukino wabaye kuri uyu wa kane i Kigali, wahuje Gasogi United na Rayon Sports, Gasogi itsindwa igitego 1-0.

Usibye n’ibindi bibazo yari amaze iminsi agaragaza mu misifurire y’umupira w’amaguru mu Rwanda, imbarutso y’uwo mujinya w’umuranduranzuzi wa KNC yatewe n’uko muri uyu mukino, Gasogi United yatsinze igitego ariko umusifuzi aracyanga agaragaza ko habayeho kurarira.

Perezida wa Gasogi KNC ntiyari yarebye umukino imbonankubone mu kibuga kuko yari yabujijwe kwinjira muri uyu mukino bitewe n’ibihano aherutse gufatirwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa). Ariko ubwo umukino wari urangiye yinjiye muri stade yarakaye cyane, avuga amagambo akomeye anenga imisifirire ikomeje kuranga shampiyona y’u Rwanda ndetse avuga ko atakomeza gukorera mu "Mwanda", mu bujura byatumye asaba Perezida wa Ferwafa kwegura cyangwa agasesa iyi komisiyo y’ibasifuzi.

KNC yegereje itangazamakuru, mu mvugo ikarishye agira ati "Bitewe n’ibyo twavuze ngo Perezida wa Komisiyo y’abasifuzi yegure n’ubu ni byo akoze. Ibi ni ibigaragaza ko Federasiyo yuzuyemo mafia, ubujura , umwanda n’ibindi.”

Uyu mushoramari washinze Gasogi yavuze ko ashyira agera kuri miliyoni 300 Frw buri mwaka muri Gasogi United, bityo ko ashobora kuyashora mu bindi atakwihanganira ibikorwa by’umwanda.

KNC yagize ati “Twebwe dufashe icyemezo, ko guhera uyu munsi tuvuye mu marushanwa, nta nubwo dushobora kugaruka, nubwo zaba impuhwe z’Imana. Mwabonye umupira twakinnye ariko abasifuzi baje bafite ibyo babwiwe gukurikiza (briefed) nibyo tuvuga ko nibadakemura ibi hari n’igihe abantu bazarwana hanze y’ikibuga namwe mwabibonye ku mashusho."

Kakooza Nkuriza Charles utajya urya indimi yabajijwe niba mu gihe haramuka hari ibikosowe yakwemera kwisubiraho ku cyemezo yafashe maze akurira inzira ku murima abatekerezako azagaruka.

Yagize ati “Byabaye ku mukino wa Police FC, Gorilla FC, twe rero ntabwo tujya twinginga, tubivuyemo. Ninkenera kugura ikipe nzayigura ahandi kandi ntekereza ko bizaba byiza kurusha ibi.”

Kuri uyu wa Gatanu imwe mu maradio akorera i Kigaki yabajine KNC niba akimeje icyemezo yari yatangaje ikubagahu.

Yagize ati "Nyuma yo kureba ingaruka bishobora kugira wenda no ku bantu batabigizemo uruhare nk’abakinnyi ntabwo wavuga ngo uhagaritse Shampiyona bari bari muri phase aller, waba uhemutse…”

Yakomeje agira ati “Icya kabiri nta muntu waba uhimye, ndumva ari icyemezo kigaragaza kutishima n’ibindi byose bishobora guhindura byinshi ariko icyemezo cyafashwe ubu ni njyewe utazongera gusubira ku kibuga.”

KNC Yanzuye ko ari we utazongera kugaruka oh kibuga

Abafana bakiriye bate icyo cyemezo?

Mbere KNC akivana ikipe muri Shampiyona igitaraganya bamwe mu bafana banenze amagambo yavuze, bavuga ko hari uburyo yari butangemo ibitekerezo bye ariko ‘adatukanye’, abandi bakavuga ko imisifurire yanenze nta kibazo yari ifite mu gihe bamwe bemeza ko abasifuzi bo mu Rwanda bamaze kwica umupira w’amaguru.

Ubujijo rusigaye mu bantu bibaza niba koko KNC atari buze kwisubiraho kuri uyu mwanzuro yafashe abandi bakavuga ko yazamuye uburyohe bw’umupira w’Amaguru mu Rwanda, bijyanye no gutebya by’abasiporitifu.

Gusa nyuma Gato yo gutangaza ko yikuye muri Shampiyona hari itsinda ry’abafana b’Urubambyingwe ba Gasogi bahise bashishimura ibaruwa isaba uwo muyobozi w’ikipe yiyemeje kubaha ibyishimo "Gasogi United" bamutakanbira ko yakisubiraho kuko yaba abatengushye urugamba rwari rugeze mu mahina.

Amategeko ya FERWAFA avuga iki?

Mu mategeko ya Ferwafa, mu ngingo ya kabiri igaragaza ko umunyamuryango wese ashobora gusezera muri FERWAFA ku bushake, ariko icyo gihe aba agomba kwandikira Perezida wa Federation ibaruwa ishinganye akayishyikiriza ubunyamabanga bukuru bukayisuzuma.

Mu yandi mategeko agenga umupira w’amaguru , ingingo ya 11, ivuga ko umukinnyi ahanirwa kuba yaraririye igihe habaye ibikorwa bikurikira, birimo nko gukurikirana umupira yifuza gutsinda, gukora ku mupira watewe na mugenzi we, kwataka umukinnyi w’ikipe bahanganye, kubuza umukinnyi bahanganye kuba yakina uwo mupira urekuwe cyangwa kumubuza kubona uwo mupira.

Ubwanditsi

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru