Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ku munsi wa 10 wa shampiyona y’umupira w’Amaguru mu Rwanda hari abatoza bivugwa ko banduye Covid-19

Thursday 23 December 2021
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Ukuboza 2022 shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomeje igeze Ku munsi wa 10 ubwo hakinwaga imikino 5 mu gihe kuwa Kane hategerejwe indi mikino 3.

Mu mikino y’umunsi wa cumi wa shampiyona y’u Rwanda yabaye kuri iki gica musi ,amakipe arimo APR fc na Police zakinnye zidafite abatoza bakuru bitewe nuko basanzwemo icyorezo cya Covid-19 mu gihe Musanze Fc yihereranye Marine fc iyitsinda ibitego 5-1 mu mvura y’amahindu.

Umutoza wa Police fc, Frank Nuttal, ntiyatoje kuko bivugwa ko nawe yanduye Covid-19 mu gihe abatoza b’ikipe y’ingabo z’igihugu APR fc nabo batigeze bagaragara ku mukino banganyijemo na Etoile de l’est mu karere Ka Ngoma kuko basanzwemo Covid-19 .

Umugande Ben Ocen, Eric Kanza Angua ,Anicet muhire, kwizera Jean luc Jimmy bafashije Musanze fc kunyagira Marine fc ibitego 5-1, umukino wabereye kuri Sitade Ubworoherane, Rayon Sports yatsinze Police FC igitego 1-0 cyinjijwe na Essomba Leandre Willy Onana.

Ikipe ya police yatsinzwe na Rayon sports mu gihe itari ifite umutoza mukuru Frank Nuttal , bivugwa ko byatewe nuko ashobora kuba yanduye icyorezo cya COVID-19 nubwo byagizwe ubwiru, amakuru avuga ko yanduye nawe iki cyorezo gikomeje gukaza umurego mu gihugu nyuma yaho yaje ubwoko bushya bwa Virusi ya Omicron.

Adil Mohamed ntabwo yigeze agaragara Ku mukino APR FC yanganyijemo na Etoile de l’est ibitego 2-2 uko nawe yanduye COVID-19 ndetse bikaba bivugwa ko hari n’abakinnyi batwaye Covid-19.

Umutoza w’abazamu ba APR FC Mugabo Alex niwe watoje uyu mukino, yungirijwe na Tuyisenge Jacques kuri ubu ufite ikibazo cy’imvune, kuko abatoza bakuru bise, Adil Mohammed Erradi na Jamel Eddine Neffti, basanzwemo icyorezo cya Covid-19.

Etincelles FC yabonye amanota yayo ya mbere Kuko yatsinze Gicumbi fc ibitego 2-0 mu gihe Mukura victory sport yatsinze Gorilla fc igitego 1-0.

Mu y’indi mikino iteganijwe tariki ya 23 Ukuboza 2021 harimo umukino uzahuza As Kigali na Gasogi united mu gihe Kandi Kiyovu , Espoir fc izaba yisobanura na Bugesera fc itozwa na Abdul Mbarushimana uri Ku gitutu cy’abafana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru