Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Migi muri Musanze fc bamucishije bugufi ashinga ijosi

Friday 19 July 2024
    Yasomwe na


Mu kiganiro amaze kugirana na Mamaurwagasabo.rw, umutoza wungirije wa Musanze fc akaba na (Team manager) Imurora Japhet bakunze kwita "Drogba, avuze uburyo Mugiraneza Jean Baptiste bakunze kwita Migi ari umwana kuri we bityo ngo agomba gutuza akajya yubaha abakuru.

Mu minsi yashyize ku mbuga nkoranyambaga no ku bitangazamakuru bitandukanye by’umwihariko mu biganiro bya siporo, humvikanye amajwi y’umutoza Migi avuga ko atongereye amasezerano muri Musanze fc ngo bitewe nuko bamusuzuguye, bamutegeka kujya kugirana ibiganiro bijyanye n’amasezerano mashya n’umutoza wungirije (Drogba), ibintu atishimiye ahitamo kujya guhahira ahandi.

Imurora Japhet (ibumoso) bakunze kwita Drogba na Mugiraneza Jean Baptiste bakunze kwita Migi

Umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw yasuye iyi kipe mu myitozo kuri stade ubworoherane maze aganira na Drogba ndetse n’umutoza mukuru Sosthene Habimana bakunze kwita "Lumumba ahazaza ha Musanze fc", maze ashimangira ko iyi kipe ihagaze neza ndetse ngo nyuma yo gutakaza Migi ntagikuba cyacitse.

Imurora Japhet bakunze kwita Drogba yagize ati: "Migi ni umutoza ariko w’umwana; ndamwita umwana naza no kubyumva ntibimubabaze. Buriya coaching (gutoza) itandukanye no gukina, impamvu mwita umwana, n’umwaka umwe amaze muri coaching, bishatse kuvuga ngo rero abo asanzemo baramuruta."

Yakomeje agira ati: "Ibisobanuro ashobora kuba yatanga ngo bamubujije kubonana na Perezida, ntabwo aribyo, kuko afite telefone ye, kandi namubwiye ko nzamutumikira we akomeza ibiganiro n’andi makipe kandi namutangiye ubutumwa kwa Perezida nibwo yahisemo kujya muri Muhazi. Migi yari umutoza wa Fitness, Migi ni umwana, aracyafite byinshi byo kwiga, kuba yaragiye kubera Drogba byaba ari ikibazo kandi umwana ntabwo ajya asuzugura abantu bakuru, ajye yubaha abayobozi bamuyobora, ajye yubaha abo babana atitaye ngo nuko bicarana ku ntebe."

Uyu munyabigwi Mugiraneza Jean Baptiste bakunze kwita Migi yakiniye amakipe menshi atandukanye mu Rwanda no hanze yarwo. Yakinnye imikino myinshi mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi kuri ubu akaba yarinjiye muri kariyeri ijyanye no gutoza, aherutse gukorera License C ariko ntirasohoka.

Imurora Japhet bakunze kwita Drogba bahanga ye afite License C, yakiniye amakipe menshi hano mu Rwanda arimo Marine fc na Police ndetse yabaye muri Musanze fc igihe kirekire arinaho yasoreje kariyeri yo gukina yinjira muri kariyeri yo gutoza, ubu yungirije umutoza mukuru wa Musanze fc.

Ku kijyanye n’imyiteguro y’ikipe ya Musanze fc muri shampiyona 2024-25, Umutoza Sosthene Habimana AKA Lumumba yavuze ko bazakomeza gushimisha abakunzi ba Musanze fc ndetse ngo barifuza gutwara igikombe byibuze kimwe mu bikinirwa hano mu Rwanda.

Hagati umutoza mukuru Sosthene Habimana bakunze kwita Lumumba

Iyi kipe ya Musanze fc imaze ibyumweru bitatu yitegura uyu mwaka w’imikino, yasoje umwaka ushyize w’imikino 2023-24 iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 53.

Usibye umunyezamu MUHAWENAYO Gad warekeje muri Gorilla fc na Peter Aglebevor wagiye muri Police fc bayivuyemo ntawundi ukomeye wagiye bose barahari, bakomeje kongeramo abandi bakinnyi bashya bo kuzayifasha muri shampiyona.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru