Minisitiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaye mu Rubanza rw’umunyarwanda Bucyibaruta Laurent atanga ubuhamya kuri uyu mugabo urikuburanira mu rukiko rwa Rubanza, i Paris mu Bufaransa.
Minisitiri Dr. Bizimana wavutse mu 1963 yavuze ko azi Bucyibaruta kuko kuva mu 1982 ubwo Bucyibaruta yiyamamarizaga kuba depite icyo gihe undi yari umwarimu.
Mu buhamya yatanze mu rurimo rw’igifaransa yifashishije iya kure, Dr Bizimana yatangiye agira ati, “Ndibuka mbere na mbere abantu bose bishwe mbere na mbere Padiri Joseph Niyomugabo wishwe nabi, nkibuka ababyeyi banjye bari abaturage basanzwe n’abavandimwe banjye biciwe i Cyanika. Navukiye Cyanika, narangije amashuri mu 1982 nza kwigisha kugera mu 1988, icyo gihe nabonye akarengane kakorerwaga abatutsi, icyo gihe nibwo nakoranye cyane na Padiri Niyomugabo. Icyo gihe nashatse kuba Padiri kugira ngo ndwanye akarengane, mu 1988 kugera 1991 nigaga i Bukavu mu Iseminari nkuru.
Mu kwa 10/1990 nari mu rugo iwacu Cyanika. Tariki 5/10 abapolisi ba komini baje iwacu bavuga ko baje gusaka ko twakoranaga n’inkotanyi. Icyo gihe batwaye amafaranga ibihumbi 20 bavuga ko yari ayo koherereza inkotanyi ku rugamba. Murumuna wanjye baramujyanye baramufunga.
Nanjye nagize ubwoba Padiri Niyomugabo yarantwaye tariki 7/10 angeza Kitabi ndakomeza njya i Bukavu.
Mu kwa 6/1990 nagarutse mu biruhuko Abatutsi bakomezaga gutotezwa, hari inyigisho z’urwango zibasiraga Abatutsi. Muri 1991 nagombaga kujya mu Busuwisi gukomeza amasomo yanjye muri Pères blancs. Icyo gihe burugumesitre Ngezahayo yanyimye laisser passer ariko nyuma nza kuyibona mfashijwe na superefe. Nagiye kwaka passeport mfashijwe ’’aba pères blancs mpita nyibona nta kibazo. Ubwo nagiye Fribourg kwiga. Muri 1992 nagombaga kujya muri Burkina Faso ariko mu kwa 7/1992 nabanje kuza mu biruhuko mu Rwanda nsanga bya bihe byarakomeje kuba bibi ku Batutsi. Mu biruhuko bya noheli 1993 nagarutse mu Rwanda, nsanga ibintu ari bibi cyane, hari za grenades, imyigaragambyo, ibitero ntinya kuhatinda mpita nsubira muri Burkina Faso. Ubwo ariko nakomezaga guhamagara Padiri Niyomugabo na mubyara wanjye Aloys Katabarwa watwaraga Bucyibaruta nkabaza amakuru y’iwacu.
Hagati ya 7/4 na 11/4 navuganaga na Padiri Niyomugabo n’umugore wa Katabarwa. Tariki 8/4 Padiri Niyomugabo yambwiye ko impunzi zari zatangiye kugera kuri Paruwasi n’ababyeyi banjye barimo. Inzu zari zatangiye gutwikwa.
Superefe Ndengeyintwari yakoresheje inama ari kumwe na captaine Sebuhura bahamagarira Abahutu kwica Abatutsi ubwo bituma Abatutsi batangira guhunga. Tariki 10/4 Padiri Niyomugabo yambwiye ko yahamagaye Perefe Bucyibaruta amubwira imibereho mibi impunzi zari zifite amusubiza ko nta kundi yagira ngo aramubwira ngo niyirwaneho ashishikajwe n’urupfu rwa Habyarimana. Ubwo ariko tariki 10/4 Perefe yaje kuri Paruwasi amusubiriramo ko ntacyo yamumarira.
Umugore wa Katabarwa witwaga Mukaneza yambwiye ko Perefe yaje kuri superefegitura ya Karaba abonana na superefe na burugmestre wa Karama Ngezahayo n’abandi bakozi ba komini. Muri ako kanama havuzwe ko Abatutsi bagomba guhurizwa hamwe, hagakoreshwa mégaphone zihamagarira Abatutsi kujya ahantu hamwe. Ikindi havuzwe ko hagomba kujyaho za bariyeri ziciweho abantu benshi. Ikindi n’uko hemejwe ko abatutsi bagera kuri Paruwasi batagomba kuhava kandi ntabyo kurya bagomba guhabwa ndetse n’amazi yaganagayo barayaca. Hari Abahutu batatu bageragezaga kugemurira Abatutsi. Kuri Paruwasi barishwe biba nk’uburyo bwo kwihaniza Abahutu ngo badafasha Abatutsi. Tariki 10/4 nabashije no kuvugana na Mama wari kuri paruwasi ambwira ko nta cyizere cyo kubaho kuko bari barababuriye ko Abatutsi bazatsembwa.
Indi tariki navuga ni 14/4 nagerageje guhamagara ariko ntibyashobokaga kuko telefone zari zaraciwe. Nyuma nibwo Bernadette yambwiye ko Perefe yaje gukoresha inama kuri superefegitura agakoresha inama yarimo ba burugmestre batatu n’abandi bakozi bakoreraga muri ayo makomini. Iyo nama hemejwe ko amazi akatwa na bariyeri zigakazwa kandi hagakomeza guhigwa Abatutsi.
Nagombaga kugaruka mu Rwanda mu kwa karindwi 1994 ariko ntibyakunda njya i Toulouse gukomeza amasomo ya théologie. Nasabye kujya mu Busuwisi kuruhuka njya Toulouse muri nzeri 94. Muri 1996 nahisemo kuva mu nzira ya gipadiri kubera kubona abapadiri bamwe bahakanaga jenoside harimo n’abayigizemo uruhare, ubwo barabinyemereye . Muri nzeri 1996 narahinduye niga amategeko, nyuma njya kwiga Montpellier nza kugaruka Toulouse kwiga doctorat nyirangiza muri 2004 nsubira mu Rwanda mba umwarimu wa kaminuza,nkorera umuryango witwa RCN, nyuma nkora muri za komisiyo zitandukanye zagiye zishyirwaho mu Rwanda, mba senateri , nza no kuyobora CNLG nyuma rero mba ministre. Muri ibyo bihe byose nakomeje gukora nk’umushakashatsi ku mateka ya jenoside. Muri 2001 nasohoye igitabo l’église et le génocide au Rwanda, igitabo natuye abantu bo mu muryango wanjye 84 bishwe muri jenoside. Reka nsoreze kubyo mubyara wanjye Aloys Katabarwa yambwiye. Tariki 7/4 yari yaraherekeje umugore wa perefe i Kiziguro. Tariki 8/4 bagaruka bahagarikiwe i Rwamagana babajyana kuri jandarumeri. Komanda aha uniforme militaire umushoferi babaha n’abajandarume bo kubaherekeza kugera ku Gikongoro. Bageze yo Katabarwa yarahagumye bamuha icyumba cyari hafi ya salon. Yambwiye ko hari abayobozi bakundaga kuhaza barimo cyane capitaine Sebuhura ,col Simba rimwe na rimwe. Mu byo bavuganaga harimo guhuriza hamwe abatutsi i Murambi bakavuga kandi abatutsi bari bataricwa na we baza kumuvugamo. Nyuma yaje kwiyemeza gutoroka ajya kwihisha kwa Mureramanzi umuhutu w’incuti ye kugera tariki 23/4. Nyuma yiyemeza kujya iwe Cyanika nijoro ageze iwe aguma kwihisha kuko umugore we wari umuhutu yari yarabwiye abantu bose ko yapfuye. Abafaransa baje muri turquoise umugore wa Katabarwa yagiye kubareba abasaba ko baza kumujyana baraza baramutwara bamujyana i Nyarushishi, nyuma muri 1996 yaje gupfa azize indwara.
Iwacu mu rugo twavukanaga turi 5 n’abandi 2 bari adoptifs, muri abo hari babiri barokotse nanjye wa gatatu, mushiki wanjye umwe ntiyari bahari yigaga i Goma undi yagiye kwihisha i Rubona mbere gato y’igitero cyo kuri 21/4 . Uri mu bantu batanze ikirego muri uru rubanza? Sinzi niba ari njye wagitangije ariko hari inyandiko nakoze maze kumenya ko Bucyibaruta ari mu Bufaransa mu 1997. Muri 1999 nashatse Survie nyuma na yo iza kungeza kuri FIDH yaje gutanga ikirego nanjye nkifatanya na yo.
Nagiye mu baregera indishyi nyuma cyane kubera ko nta cyizere nari mfite ko urubanza ruzaba.
Muri iyo nyandiko wanditse informations ubwo wazihawe na témoins directes cyangwa indirectes?
Nyinshi nazikuye kuri témoins directes, hari padiri Niyomugabo na madame Bernadette Mukaneza umugore wa Katabarwa n’abandi bagiye bambwira ibyo biboneye.
Yerekanye ibaruwa yandikiwe na Katabarwa Aloys ariko badafite muri dossiers bamubaza impamvu atayitanze asubiza ko impamvu atayitanze ari uko itavuga Bucyibaruta mu buryo buri direct ahubwo ikagaruka ku bari abaturanyi.
Ko umugore wa Katabarwa yatubwiye ko umugabo we yageze ku Gikongoro tariki 19/4 byaba ari byo?
Sinabimenya neza gusa nzi ko mubyara wanjye yambwiye ko bavuye Kiziguro tariki 8/4.Ubwo iyo tariki Kiziguro ntiyari mu maboko ya FPR? Oya icyo gihe FPR yari ikiri kure ya Kiziguro kuko abatutsi baho bishwe tariki 11/4 naho FPR yageze Kiziguro tariki 12/4. Ikindi twibaza n’uko bivugwa ko umuhungu wa perefe Bucyibaruta wari kumwe na nyina yazanwe na perefe Ruzindana wa Kibungo mu nama i Kigali tariki 11/4 agahura na se Bucyibaruta wari wagiye mu nama yambere ya Leta y’abatabazi. Njye ntekereza ko igihe Bucyibaruta yazaga mu nama i Kigali umugore we yari ku Gikongoro. Wowe utekereza ko Katabarwa yaba yaramaze igihe kingana gute kwa Bucyibaruta ? Ndumva ari hafi iminsi itanu.
Nyuma y’iyo minsi yagiye he?
Yumvise ikiganiro perefe yagiranaga n’uwitwa Rurangwa wabaga mu bicanyi amubwira ko Katabarwa ari iwe bituma agira ubwoba aratoroka ajya kwihisha ku nshuti ye kugeza tariki 23/4 nyuma y’ubwicanyi bwa Murambi.ageze iwe bashatse umwanya muri plafond aho yajyaga yihisha iyo yumvaga hari abantu bari hafi.
Mbaze Bucyibaruta icyo avuga ku bimaze kuvugwa. Ndashimira Bucyibaruta wavuze ko yantoye nka depite mu 1992 ariko ibindi yavuze ni uruvangavange rw’ibinyoma sindugarukaho. Intera yavuze hagati ya Gikongoro na Kiziguro ntabwo ari yo kimwe n’uko iyo yavuze hagati ya Kigali na Kiziguro si yo. Umugore wanjye ntiyavuye i Kiziguro tariki 8 ahubwo yahavuye tariki 9/4. Ikindi kuvuga ko umugore wanjye yari ku Gikongoro tariki 8 ntabwo ari byo yageze mu rugo tariki 19/4. Ikindi ahantu Katabarwa yabaga mu cyumba cy’umuhungu wanjye ’ntabwo yashoboraga kumva ibyo tuvugira muri salon kuko kuva aho yararaga kugera muri salon hari imiryango nk’ibiri cyangwa itatu ntabwo rero yari kumva ibyo tuvuga. Ikindi iyo mba nshaka kumwicisha sinari guhamagara umusivili nari kubwira abajandarume babiri bandindaga bakamwica. Ibyo avuga ni uruvangavange rw’ibinyoma. Wumvise ibyo Bucyibaruta avuze? Nabyumvise ariko agomba kuba atumvise ibyo navuze, distance iri hagati ya Gikongoro na Kiziguro ni hafi km nka 200.















