Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Minisitiri Gatabazi yashimiye ikipe ya Musanze Fc uburyo yatsinze APR Fc

Thursday 17 February 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ikipe ya Musanze Fc kuri Stade ubworoherane yatsinze APR FC igitego 1-0 cyatsinzwe ku munota wa nyuma w’umukino wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Guverineri w’intara y’amajyaruguru Nyirarugero Dancilla.

Umukino watangiye ku isaha ya Saa 15h00’ aho sitade Ubworoherane yari yakubise yuzuye abafana ari benshi cyane biganjemo aba Musanze fc bagaragaje ko bari bakumbuye kugaruka ku kibuga.

Guverineri Nyirarugero Dancilla

Ikipe y’ingabo z’Igihugu APR FC yaje yakaniye kubona amanota yayo 3 byatumye itangira umukino isatira cyane Musanze fc gusa umuzamu Ntaribi Steven yakomeje kubyitwaramo neza bituma igice cya Mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya Kabiri Musanze FC yaje ikina umukino w’ingufu ndetse bijyanye n’imiterere y’ikibuga bituma APR fc idakina ihanahana neza, bikomeza kuba ihurizo rikomeye ku mutoza Adil Mohamed wavuze ko kuba yasimbuje nabi aribyo byatumye atakaza uyu mukino.

Ahagana ku munota wa 80’ Nyandwi Sadam yaje kubona ikarita y’umutuku bitewe n’ikosa yari akoreye kuri Mugisha Gilbert bakunze kwita (Barafinda ) byatumye Musanze fc isigara ari abakinnyi 10, imibare iba myinshi ku mutoza Frank Onyango Ouna.

Umukinnyi witwa Imran Nshimiyimana ukina mu kibuga hagati yarebye uburyo umuzamu wa APR fc yari ahagaje maze amutera ishoti rikomeye igitego kiba kirinjiye habura umuta umwe kugira ngo umukino urangire, kuko bari mu minota y’inyongera, igitego cyinjiye ku munota wa 90+5’.

Ibyishimo byarenze abafana ba Musanze, bisanga mu bicu, bishimira gukura amanota atatu ku ikipe yari imaze iminsi ifite agahigo ko kudatsindwa mu mikino 50 yose.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa tweet Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Hon.Gatabazi JMV yashimiye iyi Kipe ya Musanze fc, uburyo bitwaye imbere ya APR FC .

Yagize ati "Congratulations Musanze fc/ Mukomereze aho."

Gutsinda APR FC kuri Musanze byari ukwesa akandi gahigo kuko hari hashyize imyaka irindwi Musanze fc idatsinda APR fc. Byaherukaga muri 2015 tariki ya 28 Mutarama.

Musanze fc yahise igira amanota 27 mu gihe APR fc yagumanye amanota 37.

Ugutsindwa kw’iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu, kwatumye hagati yayo na Kiyovu Sports hasigaramo ikinyuranyo cy’amanota abiri irusha iyi kipe y’i Nyamirambo.

Nyuma yo Gutsinda uyu mukino abafana ba Musanze fc bari baje ari benshi bazungurutse Umujyi wa Musanze bishimira itsinzi babyina.

Mu y’indi mikino yabaye ku munsi wa 17 wa Primus National League

Ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Mukura VS igitego 1-0, ikipe ya Etoile de l’Est FC yagiye miswi n’ikipe ya Gicumbi FC 1-1 mu gihe kandi Marines FC yatsinzwe na Gorilla FC ibitego 2-1.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru