Tuesday . 17 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Musanze: Abagore ba Cyuve begukanye igikombe cy’Umurenge Kagame Cup

Monday 3 February 2025
    Yasomwe na


Abagore babyariye iwabo bo mu murenge wa Cyuve bafashwa n’umuryango witwa "Heart of Nature", nibo begukanye igikombe cy’Umurenge Kagame Cup 2025 ku rwego rw’akarere ka Musanze batsinze Umurenge wa Gataraga penaliti 4-3.

Ibi babigezeho nyuma y’aho batsinze abandi bagore bo mu yindi mirenge yo muri Musanze yari yitabiriye iri rushanwa ngaruka mwaka ryitiriwe Umukuru w’igihugu akaba ari we uritera inkunga, rikaba rigamije kwimakaza imiyoborere myiza. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: "Kwimakaze imiyoborere myiza duharanira ko umuturage aba ku isonga."

Bamwe mu bagore baganiriye na Mamaurwagasabo TV bavuze ko bari baritakarije icyizere cyo kongera kugira ubuzima ariko ngo byose birashoboka.

Abagore babyariye iwabo bo mu murenge wa Cyuve bafashwa n’umuryango witwa "Heart of Nature"

Umuhoza Marceline yagize ati: "Njye ngitwita inda numvaga ntazongera kubaho, baritakarije icyizere ariko umushinga Heart of Nature waraje udukura mu bwigunge, turishimye cyane ubu nsigaye mbona icyo kugaburira umwana. Ndashimira Perezida wacu Paul Kagame waduteguriye iri rushanwa ndetse turaryegukanye, gahunda nuko tuzagera ku rwego rw’igihugu byose bizashoboka."

Byukusenge Pascasia nawe yagize ati: "Mbere twari mu bwigunge twaraheze iyo bitewe nuko twari twariyanze haza uyu mushinga ukorera muri Cyuve uradufasha utwitaho kurabona ko abana babadufasha tukajya mu kibuga tugakina, twiga n’imirimo itandukanye irimo kuroda, gusuka n’ibindi, ubu ntabwo dusaba amavuta yo kwisiga, turishimye cyane."

Umuyobozi wa Heart of Nature Bwana Hakizimana Fabrice avuga ko batekereza uyu mushinga bashatse kugarurira icyizere aba bakobwa babyariye mu iwabo ndetse ngo bafite intego yo kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati: "Mbere na mbere ndabanza nshimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame udahwema kwita ku banyarwanda, by’umwihariko ategura aya marushanwa kugira ngo abaturage bishime bari hirya no hino, mu byukuri aba bagore babyariye iwabo nabonye babayeho mu buzima bubi kuko nyuma yo kubyarira iwabo ababyeyi bagenda batererana natwe nka Heart of Nature turabafata tubigisha imyuga itandukanye kugira ngo nabo biteze imbere"

Fabrice yakomeje agira ati: "Aba bagore mwabonye bakina uyu munsi bari barihebye, baritakarije icyizere ariko bishimye cyane ikirenzeho batwaye igikombe cy’Umurenge Kagame Cup. Iri ni ishema ribongerera icyizere, ndashimira n’ubuyobozi bw’Akarere uburyo budufasha, tugiye gukomeza guhatana ku Burayi, tuzagera no ku rwego rw’Igihugu’’

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Mourice waje gukurikira iyi mikino yanyuma ku rwego rw’Akarere, yashimiye Musanze uburyo yateguye iyi mikino ikaba urangiye neza ndetse yifurije amakipe yakomeje kuzakomeza kwitwara neza bagakomeza kugaragaraza isura nziza ya Musanze.

Uyu muryango wa Heart of Nature ukorera mu murenge wa Cyuve, nk’uko bikubiye m ntego yo gukomeza kurengera ibidukikije, bahaye Abagore bo mu murenge wa Gataraga ibiti by’imbuto mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu bana.

Mu bagabo ikipe y’umurenge wa Kimonyi niyo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda umurenge wa Gacaca ibitego 3-1, bivuze ko Kimonyi na Cyuve aribo bagiye guhagararira akarere ka Musanze kindi cyiciro aho bazahatana n’utundu turere two mu ntara y’amajyaruguru.

Abayobozi batandukanye bari baje gutangiza iyi mikino y’Umurenge Kagame Cup
Abagore b’umurenge wa Gataraga

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru