Sunday . 15 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more
  • 10 March » Ibiciro byazamutseho 9.2 muri Gashyantare – read more

Musanze: Abakunzi ba siporo bagiye kumwenyura

Friday 12 May 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Nyuma yaho abaturage bo mu karere ka Musanze bakomeje gutakamba basaba ubuyobozi bukuru bwa leta kububakira stade ijyanye n’icyerekezo kuri ubu batangiye kubyinira ku rukoma nubwo bataragira ikizere ijana ku ijana.

Ibi byatangajwe ubwo Minisiteri ya Siporo yari yitabye Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Ingengo y’Imari n’umutungo w’Igihugu, mu nteko ishinga amategeko, hakorwa isesengura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ya 2022-2023 n’ibiteganywa mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2023-2024.

Minisiteri ya Siporo yagaragaje ko guhera mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2023-2024, hazatangira imishinga irimo kubaka stade zitandukanye hirya no hino mu gihugu harimo na Musanze, ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaha ibihumbi 30.

Sitade isanzwe ntijyanye n’icyerekezo cy’igihugu

Minisitiri wa Siporo Madamu, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko hari imishinga bazafatanyamo n’inzego zirimo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Imiturire (RHA), Umujyi wa Kigali n’Uturere.

Mu bindi Minisiteri ya Siporo yagaragaje ni uko ifite umushinga wo kubaka ibibuga bigera kuri 200 mu tugari ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), bikazashorwamo agera kuri 1,400,000,000 Frw.

Perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage Hon. Uwamariya Odette, yashimye ibyagaragajwe na Minisitiri wa Siporo, ariko asaba ko hazagaragazwa ingengo y’imari ya buri mushinga ku buryo hashobora kubanzwa iby’ingenzi mu gihe amafaranga yaba atabonekeye rimwe.

Ati :"Muri rusange, ubona hari ibikorwa bifite icyuho kinini, icyafasha numva ari ukugaragaza ingengo y’imari ya buri mushinga kugira ngo turebe nibura icyakorwa mu gihe ingengo y’imari itabonekera rimwe kuko ziriya miliyari 9 Frw zisaga zavuzwe, bigaragara ko habonetse miliyari 3 Frw gusa, bigaragara ko harimo icyuho kinini cyane. Ariko hari ibishobora guherwaho, bikagirwa iby’ingenzi bitewe n’ibyo igihugu cyifuza."

Mu zindi sitade zizubakwa mu turere harimo stade ya Nyagatare abaturage basabye, n’ayo izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abagera ku bihumbi 30.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru