Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Musanze: Abayobozi b’Ibigo by’amashuri biyemeje guhangana n’ibibazo byugarije abaturage

Monday 1 December 2025
    Yasomwe na

Binyuze mu mikino itandukanye abayobozi b’ibigo by’amashuri, ababungirije ba Kontabure n’abashinzwe ikinyabupfura bo mu karere ka Musanze bakusanyije Miliyoni 3,600,000rwf yo gufasha imiryango itishoboye.


Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yakurikiranye iyi mikino.

Bamwe muri aba bayobozi baganiye na MAMA URWAGASABO TV bavuze impamvu bagize iki gitekerezo cyo kwita ku miryango itishoboye.


Uwamariya Betty uyobora Ikigo cya Nyamagumba

Uwamariya Betty n’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Nyamagumba yagize ati”Murabona ko nk’abayobozi b’ibigo by’amashuri twateguye iyi mikino kugira ngo iduhuze n’abakozi n’akarere mu rwego rwo gusabana no kubera y’uko turikumwe, tukimara kubona ko hakiri ibibazo muri Human security issues twiyemeje natwe kugira icyo dukora , burya ntiwakwigisha umwana ngo akumva adafite imibereho myiza, twese tugomba kujyanamo n’akarere kacu.”

Uwizera Marie Grace ni umucungamutungo (Accountant) yagize ati”Tugomba gushyigikirana mu buryo bwose bushoboka Leta hari ibyo ifasha ibigo by’amashuri natwe rero uruhare rwacu rurakenewe mukubaka umuryango nyarwanda tutabihariye akarere gusa ,…Abishize hamwe ntakintu kijya kibananira”.


Emmanuel Nizeyimana Umuyobozi wa GS Musanze ya mbere akaba na Duwaye w’abandi bayobozi b’ibigo by’amashuri

Emmanuel Nizeyimana Umuyobozi wa GS Musanze ya mbere akaba na Duwaye w’abayobozi b’ibigo by’amashuri yagize ati”Iki ni igikorwa cy’imikono mudusanzemo ariko kikavamo inyigisho eshatu, icyambere nyuma y’uyu mukino urasanga hari abatsinze n’abatsinzwe ariko kugira ngo utsinde uba ufite uburyo wakoresheje tumaze kubona ko abana bacu batatsinze neza ibizamini bya Leta niyo mpamvu twavuze ngo reka tubinyuze mu mikino Umuyobozi wese uri aha ngaha azahave afite ingamba.”

Yakomeje agira ati”kubera ko kugira utsinde uba wakoze recruitment nziza washyize abakinnyi beza mu kibuga bivuze ko ibi byiciro byose twahuriye aha nibyo bigize amashuri, iyo umuntu atsinzwe abibonamo isomo ikindi twagize ngo dusabane ariko tunatange ubufasha ku baturage bacu aho twateganyije amabati 30 kuri buri muryango wagiye utoranywa kugira ngo abaturage bakomeze kugira imibereho myiza.”

Twagirimana Jean de Dieu Umuyobozi wa GS Kampanga akaba anahagarariye n’imikino mu mashuri yagize ati”Kuri twe nk’abayobozi b’ibigo by’amashuri iyi mikino n’umwanya mwiza wo guhura n’abayobozi bacu ku karere, kugira ngo tuganire uburyo dushobora gushyira mu bikorwa inshingano zacu, Ikindi n’umwanya mwiza wo gushishikariza abayobozi b’ibigo by’amashuri gukunda siporo ndetse bakayikundisha n’abana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yashimiye aba bayobozi b’Ibigo by’amashuri ku gikorwa cyiza bakoze. Yagize ati”Intego nyamukuru y’iyi mikino nukugira ngo ubuyobozi bwegere abaturage, by’umwihariko ndashimira byimazeyo abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye kubufatanye mu gukemura ibibazo by’abaturage aho bakusanyije iyi nkunga.”


Meya wa Musanze Nsengimana Claudien yari yambaye igitambaro cy’ubukapiteni.

Uyu mukino wabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cy’umushoramari witwa Tonny utoza abana warangiye Abayobozi b’ibigo by’amashuri batsinze abakozi bakorera ku karere ka Musanze ibitego 7-2.

Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru