Yanditswe na Ndayambaje Jean Calude
Ikipe ya Musanze fc iranyomoza amakuru avuga ko bahawe ibyamirenge kugira ngo bazatsinde Rayon sports, umutoza wungirije akemeza ko ayo makuru ari amahimbano.
Mu gihe Musanze fc ikomeje kwitegura umukino bafitanye na Rayon sports w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’u Rwanda, hari amakuru avugwa ko iyi kipe ibarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda yashyiriweho amafaranga menshi kugira ngo izatsindire Rayon sports mu Mujyi wa Kigali.
Nk’uko yabitangarije Umunyamakuru wa mamaurwagasabo kuri uyu wa Kane ubwo bari basoje imyitozo ya nyuma kuri stade Ubworoherane, Umutoza w’ungirije muri iyi Kipe Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yabihakanye yivuye inyuma.
Yagize ati "Ibyo bintu ni ibihimbano, nanjye ejo nabonye babyandika mu bitangazamakuru bitandukanye ariko ntabwo ari byo"
Abajijwe uburyo biteguye Rayon sports umutoza Maso yavuze ko biteguye neza kandi kuba bazakina nta bafana bose bakaba basa nk’abanganya amahirwe.
Yagize ati "Kera icyabaga ari gikuru habaga hari abafana benshi, ariko kuri ubu tuzaba tunganya; usibye Rayon sports kuba ari izina kandi Rayon sports nayibayemo nzi uburyo bategura match, ibintu bizagenda neza."
Ku ruhande rw’abakinnyi nabo bavuze ko gutsinda ikipe ikomeye nka Rayon sports bizaba ishema kuri ekipe yabo.
Habyarimana Eugene ni visi Kapiteni wa Musanze fc, yagize ati "Imyiteguro imeze neza, kenshi twe amakipe yose ntabwo tuyitegura kimwe, hari ayo twitegura nka" finale"; n’uyu mukino urimo gutsinda Rayon sports bifite igisobanuro kinini hano muri Musanze kandi tugomba gutsinda uyu mukino byanga bikunda."
Abafana ba Musanze fc nabo bavuga ko nubwo Covid-19 yatumye batagera ku kibuga ngo vashyigikire ikipe yabo ariko mu bundi buryo bayirinyuma kandi bazayihora inyuma, gahahamya ko bagomba gutsinda uyu mukino ntakabuza.
Cangirangi ni umufana ukomeye wa Musanze fc yagize ati "Nibyo koko ikipe yacu ejo izajya guhangana na Rayon sports kandi twese turiteguye tumeze neza, kandi abakinnyi dufite uyu munsi ni beza bazadufasha dutsinde uyu mukino. Ikindi bizaba ari ishema ku karere kacu ka Musanze."
Umunsi wa 12 wa shampiyona ugiye gukinwa nyuma yaho Minisiteri ya Siporo isohoye itangazo ryemerera amarushanwa gukomeza bitewe nuko iyi shampiyona yari yasubitswe bijyanye n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19.
Kuri ubu aya makipe yombi agiye guhura akurikiranye ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona kuko Rayon sports iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 19 mu gihe Musanze fc iza ku mwanya wa 6 n’amanota 16.
Nubwo iyi kipe yo mu Majyaruguru yiha akanyabugabo ko gutsina Rayon Sports twobuke ko mu mikino itanu iherutse guhuza aya makipe yombi Musanze fc ntirabasha na rimwe gutsinda Rayon sports cyangwa se kunganya nayo.






















