Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more

Musanze: Nkurikiyinka arabyinira ku rukoma nyuma yo gukorerwa ubuvugizi

Monday 23 May 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Nkurikiyinka Emmanuel, ni umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 arashimira kinyamakuru Mamaurwagasabo giherutse kumukorera aho yararaga anyagirwa none kuri ubu akaba inzu ye yatangiye kubakwa bahereye ku isakaro.

Ubwo duherutse kubagezaho inkuru y’uyu muturage wari umaze imyaka irenga 5 anyagirwa, atuye mu murenge wa Cyuve, nyuma y’icyumweru kimwe ari kubyinira ku rukoma kuko inzu ye yamaze gusakarwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Cyuve n’umufatanyabikorwa Fatherhood sanctuary.

Uko Nkurikiyinka yari amerewe mu nzu ye itarasakarwa

Mu kiganiro Nkurikiyinka yagiranye na mamaurwagasabo yagize ati, "Mbere na Mbere ndabashimiye ubuvugizi mwankoreye kuri njye byari inzozi zo kongera kuryama ahantu hatanyagirwa, ndashimira na Perezida Kagame wampaye amabati, Imana izabahe umugisha, Ndishimye cyane ntiwareba."

Nkurikiyinka Emmanuel

Umuyobozi w’itorero rya Fatherhood sanctuary Hakizimana Pacific mu karere ka Musanze yavuze ko itorero rifite inshingano zo kwita ku bababaye kandi bazakomeza bafatanya n’umurenge .

Yagize ati "Burya itorero ni irireba abantu bababaye bagafashwa kandi ntabwo ari iki gikorwa gusa dukoze muri uyu murenge wa Cyuve, dufatanya muri byinshi."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko nubwo bigisha isana mitima mu matorero ariko "Uruhare rwacu rurakenewe nk’abanyamadini kugira ngo dufatikanye tujye dufasha Leta gukemura ibibazo by’abantu bamerewe nabi."

Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve Gahonzire Landuard yashimiye aba bafatanyabikorwa ndetse yizeza ko abaturage bafite ku rutonde bazagenda bubakirwa buhoro buhoro.

Gahonzire yagize ati, "N’ubundi uyu muturage yakorewe ubuvugizi ari ku rutonde rw’abazubakirwa kandi ndashimira itangazamakuru ko mudahwema kudutungira agatoki ibitagenda, kandi kuba tutari twaramwubakiye ntabwo ari ukumwirengagiza ahubwo hari abandi twabanje kubakira, ndashimira kandi abafatanyabikorwa badufasha kenshi mu bikorwa bya buri munsi."

Kuri uyu munsi inzu zasakawe ni ebyiri z’imiryango yari ibabaye, aya mabati yose hamwe afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 427,000rwf harimo aya mabati, imisumari ndetse n’ayahembwe abasakaye.

Kenshi bikunze kugorana iyo hari umuturage wakorerwe ubuvugizi n’itangazamakuru aho bamwe mu bayobozi bavuga ko bazabikora ariko bigashyirwa mu magambo, gusa kuri iyi nshuro ubuyobozi bw’umurenge bwumvise gutaka k’uyu muryango.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru