Thursday . 12 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more
  • 10 March » Ibiciro byazamutseho 9.2 muri Gashyantare – read more
  • 10 March » Iran yongeye kugaba ibitero mu kigobe cy’abapersi – read more

Ni Muntu ki: Raouf Memel Dao wasinyiye APR FC

Monday 23 June 2025
    Yasomwe na

Ni umunya Burkina Faso wamaze gusinyira APR FC wavutse kuwa 5 Nzeri 2003 bivuga ko afite imyaka 21 akaba akina hagati mu kibuga ariko asatira aba bazwi nka Attacking Midfielder cyangwa Nimero 10 ku basobanukiwe ibigendanye na Ruhago.

Muri Mutarama uyu mwaka wa 2025 yabaye umwe mu bakinnyi beza mu irushanwa rya Mapinduzi Cup ryabereye muri Zanzibar akaba ari nawe mukinnyi mwiza wa season iwabo muri Burkina Faso.


Yakiriwe na Brig.Gen Deo Rusanganwa usanzwe ari Chairman wa APR FC.

Urebeye ku rubuga rwitwa Transfermaket usanga uyu musore yatangiye gukina ruhago nk’uwabigize umwuga mu mwaka wa 2021, ubwo yakinaga mw’ikipe yo muri Burkina Faso yitwa US Ouagadougou; yaje kuyivamo yerekeza muri Mali muri AS black stars de Bamako.


Raouf yahawe numero 8 muri APR FC.

Iyi nayo ntiyayitinzemo kuko yahise yerekeza muri RS Kadiogo y’iwabo muri Burkina Faso ayimaramo imyaka ibiri yerekeza muri Sonabel ari nayo yavuyemo aza muri APR FC yo mu Rwanda aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka itatu.


Transfermarket igaragaza ko Memel amaze gukinira amakipe ane.

Uyu musore amaze gukinira umukino umwe ikipe ye y’igihugu ni umukino baheruka gutsindwamo na Les Aîgles du Carthage za Tunisia 2-0.

Uyu musore abaye umukinnyi wa 7 ikipe ya APR FC iguze akaba uwa Kabiri w’umunyamahanga nyuma ya Ronald Sekkiganda wavuye muri Uganda, abandi batanu bakaba ari abakinnyi b’abanyarwanda iyi kipe izahagarira u Rwanda muri CAF Champions League imaze kwemeza ko yasinyishije.


Ni umusore w’imyaka 21 uzwiho ubuhanga mu gusatira izamu.

Iranzi Shema Bohneur

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru