Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Qatar yafunguriweho igikombe cy’Isi

Monday 21 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ikipe ibarizwa mu kigobe cya Qatar niyo yakiriye imikino y’igikombe cy’Isi, World Cup 2022 yatangiye nabi itsindirwa mu rugo na Ecuador ibitego 2-0, iba igihugu cya mbere gitsindiwe mu rugo ku mukino ufungura iri rushanwa.

Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Ugushyingo 2022, witabiriwe n’abanyacyubahiro benshi batandukanye barimo na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Ibitego bya Ecuador cyangwa se Equateur mu Gifaransa, byatsinzwe na Kapiteni wayo ukomeye cyane witwa Enner Remberto Valencia Lastra mu gice cya mbere cy’umukino, uyu mugabo wagaragaje ko ari umuhanga cyane mu guconga ruhago.

Ikipe y’Igihugu cya Ecuador ni yo yinjiye mu mukino mbere isatira cyane ku buryo bugaragara ndetse yabonye igitego cyari kibonetse kare cyane ku mupira washyizwe ku mutwe na Enner Valencia w’imyaka 33 ariko umusifuzi aracyanga avuga ko barariye nyuma yo kureba mu ikoranabuhanga rya VAR, ibintu benshi batangiye gukemangwa ko bishobora kuba ari uburiganya.

Ikipe ya Qatar itozwa na Felix Sanchez, imaze amezi agera muri 6 yitegura Igikombe cy’Isi ariko umukino wayo ubanza yerekanye urwego ruri hasi cyane, ndetse abantu bamwe batangiye kuvuga ko itazarenga umutaru.

Qatar ituwe na 2,795,484 z’abaturage kuri 11.581km2, ku mibare ya 2020, iri mu Itsinda A hamwe n’amakipe nka Sénégal, Ecuador n’u Buholandi, ishobora kutazoroherwa kuko yagaragaje urwego ruri hasi cyane.

Iyi kipe yatsinzwe na Ecuador ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Al Bayt Stadium, yarimo abafana basaga ibihumbi 67.

Ecuador yafunguye amazamu ku munota wa 15’ ku gitego cyavuye kuri penaliti yatanzwe nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Saad Abdullah Al Sheeb.

Ku munota wa 31’ Enner Valencia wakiniye West Ham na Everton yinjije igitego cya kabiri cya Ecuador cyavuye ku mupira yateresheje ku mutwe inshundura ziba ziranyeganyeze.

Uyu mugabo yakomeje kuzonga ba myugariro ba Qatar, kuko n’ubundi ku munota wa 43’ yagize ikibazo cy’imvune ariko abanza kugerageza gukina ariko biza kwanga, ndetse byashobokaga ko yatsinda ibitego bitatu.

Qatar yabaye igihugu cya mbere cyakiriye Igikombe cy’Isi kigatsindwa umukino wa mbere, muri 22 iheruka, 16 yabonetsemo intsinzi mu gihe itandatu yabonetsemo kunganya, ikindi abantu bamenya ni uko aribwo bwa mbere igitego gifungura irushanwa ry’igikombe cy’Isi gitsinzwe kuri penaliti kuva mu 1930 Igikombe cy’Isi gitangiye gukinwa.

Ecuador ni yo yahise iyobora Itsinda rya A, Qatar ikaba iya nyuma. Umukino wundi muri iri tsinda uzaba ku wa Mbere, tariki ya 21 Ugushyingo 2022, saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ku munsi wa kabiri, Ecuador izagaruka mu kibuga icakirarana n’u Buholandi, ku wa Gatanu, tariki ya 25 Ugushyingo saa Kumi n’ebyiri mu gihe Sénégal izaba yakiriwe na Qatar saa Cyenda zuzuye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru