Wednesday . 22 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

REG VC YEGUKANYE MEMORIAL KAYUMBA 2026 ITSINZE GISAGARA VC

Monday 9 March 2026
    Yasomwe na

Ikipe ya REG VC yegukanye igikombe cy’irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball, rizwi nka Memorial Kayumba 2026, nyuma yo gutsinda Gisagara VC amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma wabereye mu Karere ka Huye.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 16, rikaba ritegurwa buri mwaka mu rwego rwo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wabaye Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare (Indatwa n’Inkesha.)

Ni irushanwa ryabaye kuva ku wa Gatandatu tariki ya 7 kugeza ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026, ribera ku kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB), kizwi nka Indatwa n’Inkesha.

Amakipe yitabiriye muri Volleyball yari mu byiciro bitatu,shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo,icyiciro cya kabiri,abakiri bato n’abakanyujijeho
Mu cyiciro cya mbere mu bagabo, REG VC yegukanye igikombe itsinze Gisagara VC amaseti 3-1 (25-14, 25-20, 24-26, 25-21).


REG V.C yatsinze Gisagara yegukana igikombe cya Memorial Kayumba.

Ikipe ya East African University Rwanda (EAUR) yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Kepler.

Mu cyiciro cya kabiri, ikipe ya Kinyinya yegukanye igikombe itsinze UR Huye amaseti 3-0, naho Win Star itsinda UR Busoro amaseti 3-2.

Mu cyiciro cy’abakiri bato, ikipe ya U Poly yegukanye igikombe itsinze Nyanza TSS amaseti 3-1. Mu batarengeje imyaka 17 (O’Level), Regina Pacis yegukanye igikombe itsinze GSOB amaseti 3-2.Mu bakanyujijeho, ikipe ya Kinyinya yegukanye igikombe itsinze Umucyo amaseti 3-0.

Hanabaye andi marushanwa atandukanye arimo gusiganwa ku magare aho mu bahungu batarengeje imyaka 16, Butwari Bob yabaye uwa mbere, naho mu bakobwa Ineza Butera Kevine aba uwa mbere mu bilometero 8.3 byakinwe.


Umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi.

Padiri Kayumba Emmanuel witabye Imana mu mwaka wa 2009, yari umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare ndetse n’umukunzi ukomeye wa Volleyball. Mu kumwibuka, iri rushanwa ryatangiye gutegurwa mu 2010, rigamije gukomeza guteza imbere uyu mukino n’indi mikino irimo Beach Volleyball ndetse no koga, nubwo Volleyball ari yo ihabwa umwanya munini.

Yvette Niyigena

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru