MUTUNGIREHE Samuel
Bamwe mu bacuruzi batunzwe no kurangura imari z’ibintu bitandukanye bitari ibiribwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, DRC, barataka ko hari akarengane bajya bahura nako iyo ibicuruzwa muri icyo gihugu babihejeje mu Rwanda bakabibonera umuguzi batinze, iyo uwo muguzi abifatanwa atashye bikitwa Forode kandi uwabigejeje mu gihugu yabicishije ku mupaka mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse yanabisoreye.
Abaganiriye n’Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022, bavuze ko iyo umucuruzi aranguye imari muri Congo abagenerwa amasaha yo kuba yakiboneye umuguzi yarenga uwabiranguye abijyanye hirya no hino mu gihugu bikitwa Forode wa mucuruzi bikongera kumugarukira baushinja ko byabaye forode.
Uwiduhaye Jeanne, asanzwe akura ibicuruzwa bitandukanye muri Congo DRC anyuze ku mupaka muto uzwi nka Petite Barriere wa Rubavu uhuza u Rwanda na Kongo ku gice cya Goma, yatubwiye ibikunze kumubaho bikadindiza ibikorwa bye byo kwiteza imbere.
Yagize ati “Nk’ubu ni ukuvuga ngo Umunya-Kigali ashobora kuza akandangurira nk’utwo tu-Bases, [soma Baze] cyangwa n’izo nkweto, noneho dekararasiyo (declaration, icyerekana ko yabisoreye) yaba ari nk’iy’ejo cyangwa ejobundi ugasanga bya bintu barabimwatse ngo ni Forode, kandi dekararasiyo igaragaza ko ibintu byasorewe.
Twebwe abarangura muri Congo nta fagitire tugira, iyo tumugurishije gutyo kubera ko tuba twabiranguye byemewe bifite na dekararasiyo ni yo tumuha akagendana nayo igihe abijyanye byose, yagera iyo abigeza bati ibi binti ni forode.”
Yakomeje atanga urugero, ati “Hari ibyo bafatiye Nyabihu ari baze, bimaze gufatirwa Nyabihu biragaruka ku mupaka wa Grande Barriere; ugasanga ubisiragiyeho kandi warabisoreye muri delararasiyo, ugasnga bagukereje mu kazi ntugikoze ahubwo wirirwawiruka ku wabifashe wanamugera imbere ngo ‘nta mwanya nifitiye’, uwo mupolisi witwa Muvunyi.”
Undi waduhaye ayo makuru utashatse kwivuga amazina, yavuze uko uranguye n’abo bacuruzi babikura Congo bimugendekera.
Ati “Bamubwira ko icyo kintu ari Forode, ko igihe cyasorewe cyarengejeho iminsi, kandi uzi ko ibicuruzwa nk’imyenda atari ibiryo ngo birashiriraho. Ubundi bo baravuga ngo niba uvanye ikintu hano kigiye wenda muri Nyabihu urare ukigejejeyo, ni uko hano babivuga kandi ibyo bintu ntubigomba buri gihe gushoboka, ntabwo warara usoze ngo ikintu uzanye kirare kigeze aho kijya. Iyo gifashwe gihita kijya muri Peve’, kikongera kigasorwa bwa kangahe, bagusoresha nk’abagufatanye Forode.”
Kuri bon go hari icyo bifuza cyabafasha mu bucuruzi bwabo bubatungiye imiryango kandi bukinjiriza igihugu imisoro.
Uwiduhaye Jeanne yagize ati, “Ese ko ikintu kiba kinjiye mu gihugu cyerekana ko cyasorewe kuki cya kintu gikomeza ugkurikiranwa kandi cyageze mu gihugu byemewe n’amategeko? Icyo usaba mwatuvugira kuri ubwo buvugizi.”
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yavuze ko icyo kibazo bakizi kandi cyaganiriweho n’urwego rwa Gasutamo.
Ati “Icyo ni ikibazo cyaganiriwe n’urwego rwa Gasutamo cyamenyekanye, kandi turi guteganya indi nama n’ubuyobozi bwa Goma; hari ibibazo by’ingenzi birimo n’ibyongibyo kugira ngo tuganire. Ikibazo kivutse buro gihe kigomba gushakirwa igisubizo.
Uretse ko Atari bose nanone, ni kwakundo tuba turi gushaka ibyaje mu buryo wa magendu, ubucuruzi buri kuri uru rwego hari igihe ufata za magendu ariko ugasanga bimwe ibyangombwa ntabwo byujuje ubuziranenge, hari ibyo dufata rero nk’ibyongibyo bamwe bakanabyitiranya, gusa ariko hari n’abandi bagaragaje icyo kibazo tuzanaganiraho muri iyo nama.”
Ikindi aba bacuruzi bavuga ko bikibabangamiye ni uko iyo binjiza ibicuruzwa bavanye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari igihe bagera ku ruhande rw’u Rwanda aho bagomba kudekarara bagasanga habaye ikibazo cy’ihuzanzira, Connection, zikanga bikaba byageza ku isaha ya saa kumi nimwe, 5h00’, bagitegereje bikaba itegeko ko ibyo bicuruzwa babibitsa muri Magerwa bakanabyishyurira ayo kubibitsa kandi ikibazo cy’ihuzanzira nta ruhare babigizemo.
Umupaka wa Petite Barriere usigaye unyurwaho n’ubuke bw’urujya n’uruza rw’abaturage kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 zigora bamwe


















