Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Rurageretse hagati mu bayobozi ba Musanze fc n’abakinnyi

Wednesday 27 October 2021
    Yasomwe na

Ndayamaje Jean Claude

Mu ikipe ya Musanze fc haravugwamo umwuka utari mwiza hagati mu bayobozi batarimo kumvikana n’abakinnyi, bivugwa ko n’abatoza batarimo gucana uwaka hagati ubwabo ndeste na komite y’ikipe ikaba itarimo kumvikana ku byemezo bifatwa.

Musanze fc ni ikipe ibarizwa mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, kuri ubu ikaba iri mu maboko y’abikorera iyoborwa na Tuyishimire Placide bakunze kwita (Trump) ikaba imaze imyaka irenga itandatu mu cyiciro cya Mbere.

Abakinnyi ba Musanze Fc mu mwambaro w’ibara ritukura

Amakuru ava imbere muri iyi kipe ni uko rugeretse hagati mu bayobozi n’abakinnyi nyuma yaho ikipe ititwaye neza mu mikino ya (Pre-season) ijyanye no kwitegura shampiyona y’u Rwannda y’icyiciro cya Mbere 2021-2022 izatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021.

Amakuru aturuka muri Musanze fc aravuga ko umutoza wungurije Nshimiyimana Mourice bakunze kwita Maso n’umutoza mukuru ndetse hakiyongeraho Team manager w’ikipe batarimo kuvuga rumwe, bafitanye ibibazo bijyanye n’isinyishwa ry’abakinnyi binjiye muri iyi Kipe bitumvikanyweho ku mpande zombi bikaba intandaro yo kuba ikipe nta cyizere itanga cyo kuzitwara neza muri shampiyona.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze fc n’abakinnyi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ukwakira 2021 barebera hamwe umusaruro udashimishije wabonetse muri iyi mikino yo kwitegura shampiyona cyane ko imikino igera kuri itanu yose bayitsinzwe bikomeje gutera impungenge abayobozi biyi Kipe bashaka umuti w’ikibazo kiri muri iyi Kipe.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama bifuje ko amazina yabo agirwa ibanga bahamirije mamaurwagasabo.rw ko bakoreshejwe inama n’ubuyobozi ndeste babazwa impamvu nyamukuru ituma badatsinda kandi ibyangombwa byose barabihawe maze bose bahuriza ku kuba umuvugizi w’ikipe ndetse akaba na Team manager w’ikipe ababangamiye (mu buryo batifuje kurambura). Ubuyobozi bwabasezeranyije ko bugiye kubikurikirana vuba .

Kuri uyu wa Gatatu hirya no hino mu karere ka Musanze hatangiye kumvikana amajwi avuga ko uwari Team manager Bwana uwihoreye Ibrahim yaba yahagaritswe muri iyi Kipe by’agateganyo.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri ibi bibazo biri muri Musanze fc maze kuri telefone y’umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw Bwana Uwihoreye Ibrahim akaba Umuvugizi wa Musanze fc akaba na Team manager icyarimwe ahakana aya makuru yivuye inyuma .

Aragira ati "Umwuka umeze neza muri Musanze fc nta kibazo kirimo, abakinnyi bacu bose twamaze kubashakira ibyangombwa ndumva tugiye gutangira shampiyona nta kibazo dufite kandi umutoza kuba afite umusaruro mubi muri Pre-season ntakidasanzwe kirimo cyane ko yasinye kuzitwara neza mu mikino ya Shampiyona urumva rero ko aka kanya utatangira kumunenga."

Abajijwe ku bijyanye no kuba yahagaritswe muri iyi Kipe ya Musanze fc, Uwihoreye yavuze ko atabizi cyane ko ari mu mahugurwa yoherejwemo n’ikipe ya Musanze fc ndetse avuga ko imyanzuro y’inama atarayisoma.

Yakomeje agira ati "Ndi mu mahugurwa i Kigali ndetse ni wowe wa Mbere mbyumvanye, n’imyanzuro sindayisoma, ubwo abayobozi nibo bazi ibikubiye mu masezerano nuko twinjiye muri ekipe ninabo bazi neza ingingo zishobora gutuma tudakomezanya; njye sinarinzi ko n’inama yabaye ubwo ntegereje imyanzuro."

Ibibazo bikomeje kuvugwa muri iyi Kipe mu gihe habura iminsi igera kuri ine ngo shampiyona itangire aho kuri iki cy’umweru Musanze fc igomba kwakirira kuri Stade Ubworoherane ikipe ya Bugesera fc itozwa na Abdul Mbarushimana

Musanze fc yakinnye imikino ya Gicuti igera muri itanu , yatsinzwe na Rayon sports igitego1-0, itsindwa na As Kigali ibitego 4-1, itsindwa na Police Fc 1-0, itsindwa na Etencel fc ibitego 2-0 .

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru