Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Benshi mu bakunzi ba Rutahizamu w’umunya-Portugal Cristiano Ronaldo wa Manchester United bamaze igihe kinini bibaza ibibazo bafitanye bizakemukira ariko kugeza ubu bishobora kuba bigiye guhabwa umurongo.
Mu byo barimo bibaza byose igisubizo cyamaze kuboneka cyo gutandukana hagati ya Ronaldo na Manchester United.
Mu itangazo iyi kipe ya Manchester United yashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2022, ryemeje ko impande zombi zemeranyijwe gutandukana nta mananiza ndetse ikipe yashimiye Cristiano ibihe byiza bagiranye ubwo yari umukinnyi wayo.
Itangazo ryagiraga riti:"Cristiano Ronaldo agiye kuva muri Manchester United ku bwumvikane, ndetse bigahita byubahirizwa, Ronaldo Turamushimira ibihe byiza twagiranye mu nshuro ebyiri yahamaze hano muri Manchester United."
Mu mikino 346 yakinnye yatsinze ibitego 145 Turamwifuriza ibyiza we n’umuryango we, azahirwe n’ubuzima.
Nyuma y’uko Manchester United itangaje aya magambo, Cristiano Ronaldo na we yashimiye ikipe, yemera ko bagiranye ibiganiro byubwumvikane mbere yo gutandukana.
Yagize ati;"Ngendeye ku biganiro nagiranye na Manchester United, twarumvikanye ku nyungu zacu twembi dusesa amasezerano. Nkunda Manchester United ndetse nkakunda n’abafana bayo, ibyo ntibizigera bihinduka. Ndacyeka ko iki ari cyo gihe cyo kugerageza ahandi. Ndifuriza ibyiza Manchester United."
Mu minsi ishize nibwo byakajije umurego nyuma y’ikiganiro yagiranye na Piers Morgan kuri TalkTV, aho Cristiano Ronaldo yatangaje itandukaniro mu makipe yanyuzemo ariko yitsa cyane kuri Manchester United yaherukagamo mu myaka 12 ishize kandi yagarutse ku kuba iyi kipe itajya itera imbere, ubugambanyi akorerwa n’umubano we n’Umutoza Erik ten Hag, amagambo ataravuzweho rumwe na benshi.
Yagize ati :"Ndumva mu gutandukanya ayo makipe yose, navuga kuri Manchester United aho iterambere ari ubusa mu mboni zanjye nyigereranyije na Real Madrid na Juventus. Numva yagakwiye kuba hejuru yazo zose, ndizera ko ariko mu bihe biri imbere izazisumba niramuka ikoze impinduka."
Aya magambo ntiyashimishije abayobozi ba Manchester United ndetse na bamwe mu bakunzi bayo. Abenshi bavugaga ko yasuzuguye ikipe imurusha izina kandi agifitiye amasezerano.
Kugeza ubu Cristiano Ronaldo ari mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal aho ari kwitegura umukino izakina na Ghana ku wa Kane, tariki ya 24 Ugushyingo 2022.























