Ndayambaje Jean Claude
Ikipe ya Rayon Sports bakunze gutazira Gikundiro yanganyije na Rutsiro FC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa Kabiri wa Shampiyona 2021-2022 y’u Rwanda mu cyiciro cya mbere.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Ugushyingo 2021 kuri Stade Umuganda y’Akarere ka Rubavu aho Rutsiro fc yari yakiriye Rayon sports yaje idafite bamwe mu bakinnyi bayo b’inkingi za mwamba nka Sanogo Souleyman na Elo Manga Steve kuko bafite ibibazo by’imvune.
Ikipe ya Rutsiro fc itozwa na Bisengimana Justin yatangiye umukino ubona irushwa na Rayon Sports itozwa na Irambona Masudi Djuma aho yasoje igice cya mbere cy’umukino iyoboye umukino n’ibitego bibiri 2-1.
Ibi bitego byatsinzwe na Rutahizamu Essombe Onana kuri Penaliti ku munota wa 7’ mbere yo kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe n’Umurundi Nizigiyimana Karim ’Mackenzie ku munota wa 15’ umusore ukina yugarira izamu , Ndarusanze Jean claude bakunze kwita Lamba Lamba yaje kwishyurira Rutsiro fc igitego mbere yo kujya mu karuhuko.
Mu gice cya Kabiri amakipe yombi yaje asatirana cyane, Rayon Sports yashakishije igitego cya cyagatatu, mu gihe ikipe ya Rutsiro fc yashatse uburyo yishyura ariko bikomeza kwanga.
Umukino uri hafi kurangira mu minota itatu gusa ishyira uwa mirongo 90’ isanzwe y’umukino, Rayon Sports yaje kubona ikarita y’umutuku yahawe umunyezamu, Hategekimana Bonheur kubwo gutinza umukino bituma Rayon Sports isigarana abakinnyi 10 mu kibuga.
Rutsiro FC ibifashijwemo na Ndarusanze Jean Claude ’Lamba Lamba’ watsinze igitego cya Kabiri muri uyu mukino byatumye amakipe agabana amanota, kugeza ubu Rayon sports ikaba yagize amanota 4 mu gihe Rutsiro fc igize amanota 2 mu mikino ibiri.
Shampiyona igiye kuba isubitswe bitewe n’imyiteguro y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" igomba gukina na Mali ndetse na Kenya mu mikino y’ijonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Quatar umwaka utaha.
Dore uko indi mikino y’umunsi wa Kabiri wa shampiyona Primus national league yarangiye
Police fc 0-2 Espoir fc, mu gihe ikipe ya APR fc yatsinze Musanze fc ibitego 2-0, Gicumbi fc yihaniza Etoile de l’Est ibitego 2-0 , Bugesera fc Nyuma yo kunyagirirwa ku bworoherane mu mukino ufungura shampiyona yandagaje Etencel fc ibitego 3-1.























