Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Rwanda, bemeza ko amarushanwa mpuzamahanga agamije gusuzuma urwego rw’ubumenyi abana bariho (PISA) mu mpine agira uruhare rukomeye mu kuzamura ireme ry’uburezi
Mahoro Pacifique, ashinzwe uburezi mu karere ka Karongi, avuga ko mu mpinduramatwara mu burezi zikenewe harebwa uburyo abana bafite mu nshingano muri aka karere bakwibandwaho cyane, kuko amarushanwa ya (PISA) atera imbaraga mu myigire.
Mugenzi we Speciosa Niyitegeka, wo mu karere ka Ruhango avuga ko gutoranywa kw’ibigo nabyo byajya bihabwa umwanya ukomeye aya mahirwe akagera kuri bose, kuko ibigo by’amashuri byose bidasangiye ibibazo.
Umutoni Carlene umuyobozi wa NESA wungiririje, ashimangira ko amarushanwa mpuzamahanga agamije gusuzuma urwego rw’ubumenyi abana bariho,(PISA) bibanda kuri siyansi, gusoma n’ibindi, ku buryo umwana abasha kumva umwandiko yahawe akawusubiza, akabazwa mu mibare icyo yakuyemo aho kumanukura forimireri.
Yagize ati”Mu kwitabira iri rushanwa bituma habaho kumenya uko uburezi bw’u Rwanda buhagaze ku rwego mpuzamahanga, byaba ari bibi cyangwa byiza bigatanga umukoro ndetse no kwigira ku bandi ku hashyirwa imbaraga.
Umutoni Carlene umuyobozi wa NESA wungiririje akomeza ashimangira ko kubyaza umusaruro amakuru akomoka kuri iri suzuma ku buryo bifasha mu kugena amahugurwa ku barimu cyangwa ibikoresho runaka bikenewe mu kuzamura ireme ry’uburezi, kandi uburyo abana bitwara muri aya marushanwa bikaba bitanga umukoro kuhazaza h’uburezi bw’u Rwanda.
Iyi gahunda kandi ngo ikaba igomba gufasha mu gutegura integanya nyigisho no mu myigishirize, gukarishya abarimu, abafite ubumuga nabo bagakomeza kwinjizwa muri gahunda n’ibindi.
Mu Rwanda, isuzuma rya PISA 2025 ryitabiriwe n’abanyeshuri basaga 7,000 bafite imyaka 15 baturutse mu mashuri asaga 200 yo hirya no hino mu gihugu.
Ku Rwanda, uru rugendo rwa PISA rufatwa nk’intambwe ikomeye igamije gukomeza guteza imbere uburezi bushingiye ku makuru afatika no gutegura neza ejo hazaza h’abanyeshuri.
Ishimwe Honore
Dore link iriho ikiganiro cyose.
https://youtu.be/z_8u0HncAoo?si=SsAMOaS2oOXpZlKq
Yafashwe inatunganywa na Niyigena Benjamin na Harerimana Dieudonne.
Amafoto yaranze ibikorwa bitandukanye.




























