Mu rwego rwo kurushaho kunoza ireme ry’uburezi no gufata ibyemezo bishingiye ku makuru afatika, u Rwanda rwinjiye ku nshuro ya mbere mu isuzuma mpuzamahanga rya Porogaramu Mpuzamahanga y’Isuzumabumenyi ry’Abanyeshuri (PISA). Iri suzuma ritegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD), rikaba rikorwa ku banyeshuri bafite imyaka 15, hagamijwe kureba uko bashobora gukoresha ubumenyi bafite mu gusoma, imibare na siyansi mu gukemura ibibazo byo mu buzima busanzwe.
Mu rwego rwo gufasha abafatanyabikorwa mu burezi gusobanukirwa neza iri suzuma n’akamaro karyo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyari cyateguye inama nyunguranabitekerezo yahuje abafatanyabikorwa mu burezi ku wa 23 na 24 Gashyantare 2026.
Iyo nama yahuje abayobozi b’amashuri, ababyeyi, abayobozi bungirije b’uturere bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, abashinzwe uburezi mu turere, abafatanyabikorwa mu burezi, abayobozi ku rwego rw’igihugu bafite aho bahuriye n’uburezi n’ibarurishamibare ndetse n’abanyamakuru.
Nubwo iyi nama yabaye mu ntangiriro z’umwaka, abayobozi mu burezi bavuga ko ibiganiro byabereye muri yo bikomeje kugira uruhare mu gusesengura amakuru yakusanyijwe muri PISA 2025 no gutegura raporo y’igihugu izafasha kunoza uburezi mu Rwanda.
Kuki u Rwanda rwinjiye muri PISA?
PISA ni isuzuma mpuzamahanga rikorwa buri myaka itatu ku banyeshuri bafite imyaka 15, rikareba cyane cyane ubumenyi bwabo mu gusoma, imibare na siyansi, harebwa uko bashobora gukoresha ibyo bize mu gukemura ibibazo byo mu buzima busanzwe.
Kwitabira iri suzuma bifasha ibihugu kubona amakuru afatika ku rwego rw’ubumenyi bw’abanyeshuri, bityo bikabasha gushyiraho ingamba zigamije kunoza ireme ry’uburezi.
Ku Rwanda, kwitabira PISA 2025 hagamijwe kugereranya ireme ry’uburezi bw’u Rwanda n’ibipimo mpuzamahanga; kubona amakuru yizewe yafasha mu gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso mu rwego rwa politiki y’uburezi; no guteza imbere ibiganiro ku rwego rw’igihugu bigamije kunoza ireme ry’uburezi.
Abayobozi mu burezi bashimangira ko nubwo iri suzuma rituma ibihugu bishobora kugereranya aho bihagaze, intego nyamukuru atari ukurushanwa n’ibindi bihugu, ahubwo ari kwigira ku makuru atangwa n’iri suzuma kugira ngo uburezi bukomeze kunozwa.
PISA ifasha kumenya aho uburezi buhagaze
Mu ijambo rye ryatanzwe muri iyo nama, Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati, yavuze ko kwitabira PISA ari intambwe ikomeye ku Rwanda mu gusobanukirwa neza ireme ry’uburezi.
Yagize ati:“Kwifatanya n’ibindi bihugu muri PISA si ukurushanwa, ahubwo ni amahirwe yo gusobanukirwa aho uburezi bwacu buhagaze no kumenya ibyo twanoza. Amakuru azava muri iri suzuma azadufasha gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso bigamije guteza imbere ireme ry’imyigire n’imyigishirize.”
Yongeyeho ko usibye gupima ubumenyi bw’abanyeshuri, PISA inakusanya n’amakuru ajyanye n’imibereho yabo, imyigire n’ibindi bishobora gufasha gusobanukirwa impamvu zimwe mu zituma imyigire igenda neza cyangwa igahura n’imbogamizi.
Icyizere ku hazaza h’uburezi
Biteganyijwe ko raporo ya PISA 2025 izatangazwa ku mugaragaro ku wa 8 Nzeri 2026. Amakuru azavamo azafasha u Rwanda kumenya aho ruhagaze mu burezi ugereranyije n’ibindi bihugu, ndetse anafashe inzego zishinzwe uburezi gushyiraho ingamba zigamije kurushaho kunoza ireme ry’uburezi.
Mu Rwanda, isuzuma rya PISA 2025 ryitabiriwe n’abanyeshuri basaga 7,000 bafite imyaka 15 baturutse mu mashuri asaga 200 yo hirya no hino mu gihugu.
Ku Rwanda, uru rugendo rwa PISA rufatwa nk’intambwe ikomeye igamije gukomeza guteza imbere uburezi bushingiye ku makuru afatika no gutegura neza ejo hazaza h’abanyeshuri.
Harerimana Dieudonne
Dore link iriho ikiganiro cyose.
https://youtu.be/z_8u0HncAoo?si=SsAMOaS2oOXpZlKq
Yafashwe inatunganywa na Niyigena Benjamin na Harerimana Dieudonne.
Amafoto yaranze ibikorwa bitandukanye.


























