Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Siporo: Abafana bongeye gukomorerwa kureba imikino

Thursday 27 January 2022
    Yasomwe na

Hari hashyize igihe kingana n’ukwezi kurenga abafana bakumiriwe ku bibuga bitewe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 none kuri ubu bakomorewe, barabyinira mu rukoma.

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022, yemeje ko ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza ndetse n’abafana bakemererwa kureba imikino kuri sitade.

Minisitiri ya Siporo niyo izatanga amabwiriza arambuye ajyanye no kugaruka kw’abafana ariko hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.

Abafana bari bakumiriwe ku bibuga kuva mu Kuboza 2021 ubwo hari hashyize amezi 3 bemerewe kuza kureba imikino itandukanye aho buri mufana wese yasabwaga kuba yipimishije COVID-19 bitarenze amasaha 24, akagaragaza ko ari muzima. Ni nyuma y’ubwandu bushya bwari bukabije cyane ubwo hadukaga ubwoko bushya bwa "Omicron" biba ngombwa ko bakumirwa.

"Imvugo Niyo ngiro", Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yari yijeje Abanyarwanda ko bazakomeza gukora ubuvugizi ngo bongere gukomorerwa bijyanye n’uburyo umubare w’abakingiza COVID-19 uzaba uhagaze.

Ni mu gihe kandi mu mpera z’iki cy’umweru muri Basketball ari bwo hatangira imikino ya (Pre-season) cyangwa se imikino ibanziriza shampiyona .

Mu Rwanda kandi hategerejwe "Tour du Rwanda" irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu rigomba gutangira tariki ya 20 Gashyantare 2022, bivuze ko abafana bashyizwe igorora aho mu mwaka ushyize wa 2021 iri rushanwa ryabereye mu muhezo nta mufana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru