Friday . 19 September 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 19 September » Gatsibo: Barataka gukoresha amazi y’ibiziba – read more
  • 19 September » Rubavu: Umuco wo gutabarana wagiye nka Nyomberi – read more
  • 19 September » RDB: Amabwiriza y’ubucuruzi mu gihe cy’irushanwa ryo gusiganwa ku magare ku Isi – read more
  • 19 September » Ba Ofisiye 17 baturuka mu bihugu bitandatu bongerewe ubumenyi mu gutabara aho rukomeye – read more
  • 17 September » Nyagatare: Batunganyije umuhanda ugiye koroshya ubuhahirane hagati ya Nyendo na Gasinga – read more

"Batubeshyaga ko iyo umuntu ageze mu Rwanda bamwica"

Monday 29 April 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu bahoze mu mashyamba ya DRCongo mu mitwe yitwaje intwaro ahanini ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bavuga ko babeshywaga ko ugeze mu Rwanda bamwica bityo bamwe akaba ariyo mpamvu banga gutaha mu rwababyaye.

Babibwiye itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Mata 2024 ubwo hasozwaga icyiciro cya 71 cy’abasezerewe i Mutobo, mu karere ka Musanze, bahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya DRCongo, aho benshi biberaga mu mutwe wa FDLR urimo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwe muri aba baserewe witwa Col. Uwimana Alphonse yagize ati: "Twabaga mu mashyamba muri FDLR ariko mu byukuri umugambi wari uhari ni ugufata ubutegetsi bw’u Rwanda. Abenshi iyo bifuje gutaha bacibwa intege ko iyo ugeze mu Rwanda wicwa, ariko ntabwo ariko imeze; njyewe ndi umuhamya, ubu ndasaba abasigayeyo ko batahuka bakaza mu gihugu cyabo kuko ari amahoro."

Undi watahutse witwa Nyirarukundo Jeanne w’imyaka 30 yagize ati: "Natakarije abantu benshi muri Congo, nabonye umugabo wanjye atashye nanjye mfata icyemezo cyo gutaha. Umugabo wanjye yabonye igisirikare kimunaniye ahitamo gutaha, aza atambwiye kuko yakekaga ko ntakwenera gutaha, ariko FDLR gahunda ifite ngo ni ugufata u Rwanda barwanye, ngo ntibaruzamo ku mahoro. Babaga barimo kuvuga ko barimo kurwana n’inyenzi ariko nkabwira umugabo wanjye ko dukwiye gutaha mbona afashe icyemezo ubu turi amahoro abana baje mbere ubu babaga kwa nyirakuru."

Bakomeza bavuga ibyo babwirwaga bakiri muri Congo basanze ataribyo, ngo kubera ko mu Rwanda babona ibintu byose; baryama bagasinzira mu mahoro ndetse ubu baravuga ko bivuza neza, ntakibazo arinaho bahera bashishikariza abakiriyo gutaha mu gihugu cyabo.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare Hon. Nyirahabineza Valerie yashimiye abarangije i Mutobo, abasaba gukomeza gukangurira abakiri mu mashyamba ya Congo gutahuka bakaza gufatanya n’abandi kubaka Igihugu.

Yagize ati: "Iki cyiciro dusezerera uyu munsi bafashijwe mu buryo bwiza nkuko dusanzwe tubikora, bigishijwe imyuga bihitiyemo itandukanye, Komisiyo izakomeza gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo tubakurikirane. Murasabwa kuba abanyarwanda beza kuko igihugu cyanyu kirabakunda, mudufashe mushishikarize n’abasigaye mu mashyamba gutaha mu Rwababyaye."

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yongeye gusaba abasubijwe mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ko bakwiye guharanira kwikura mu bukene.

Abamaze gusezererwa bose hamwe bagera ku bihumbi 73, ibihumbi 14 nibo banyuze mu kigo cya Mutobo, abasezerewe muri iki cyiciro cya 71 ni 55 barimo 46 bari abasirikari ndetse n’abandi bamwe bari abasivile ariko bakoraga ibikorwa bifite aho bihuriye n’igisirikare nko gutwara amasasu, kubatwaza ibyo kurya n’ibindi.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru