Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Rubavu, bavuga ko muri kano karere hakiri umuco mubi wo kudatabarana, aho umuntu ashobora guhura n’abagizi ba nabi bakarinda bamwica cyangwa bakamwambura ibyo afite agatabaza, ariko abari hafi aho bakabyumva bakaryumaho.
Ntarundenga Raheli, utuye mu Murenge wa Cyanzarwe, ni umwe muri bano baturage bagaragaza kino kibazo ndetse atanga n’ingero.
Ati"Hari umukobwa baherutse gutemera muri Haiti ( ashaka kuvuga kamwe mu gace ko muri Rubavu), baramutema, bamutema amaboko, bashaka kumutema n’ijosi, abari aho ngaho mu gipangu muri Haiti ntihagira usohoka ngwamutabare".
Yakomeje agira ati" Hari n’undi uherutse gupfa ku Ikaragiro, umubyeyi yatatse cyane, ni umwisengeneza wanjye, nawe baramutemye ndetse baranamwica arapfa kandi hari abantu nawe ntibigeze bamutabara".
Ibi kandi bishimangirwa n’undi muturage twaganiriye, yagize ati"Umuturage akarinda aho arenganywa na mugenzi we w’igisambo, nuko nyine, nta no kuvuga, wakora no ku Munyesibo umwe, ngo reka da ntabwo ngiye gukubitwa".
Iki ni ikibazo kigararagazwa nk’igiteje inkeke, na bamwe mu baturage batuye muri kano Karere ka Rubavu, gahana imbibi n’Igihugu cya DRC.
Maniraguha Vestine, nawe atuye mu Murenge wa Cyanzarwe, nawe agaragaza kino kibazo ko gihari muri kano Karere ka Rubavu.
Yagize ati"Hariho umuntu ugoganye n’umuntu runaka ari n’ijoro, yavuza akagoma abantu ntibamutabare, tuwuzi (umuco) ahantu bita muri Haiti, no muri za Murara, niho twumva ko abantu bagomba no kubicira mu muhanda, bagatabaza ntihagire umuntu ubatabara".
Mu gihe hari imvugo isabwa abaturage ngo bayishyira no mu bikorwa, aho basabwa gukumira icyaha kitaraba, mu gihe uyu muco wo kudatabara uri gukorerwa icyaha, utacika, birashobo ka ushobora kuyikoma mu nkokora muri kano karere, ndetse no gutezuka ku ishingano zo kugira uruhare mu kwicungira umutekano kubakigaragaza uyu muco unengwa.
Major General, Eugene Nkubito, ni Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, ni umwe mu banenga uyu muco wo kudatabarana.
Ati"Kudatabarana, umuco Nyarwanda nabyo, ntabwo bibamo, iyo umuntu yaterwaga, akavuza induru, abandi baravugaga bati komera komera, siko byagendaga? Sikomera komera?Muracyabivuga? Buri muntu ni ukwirwariza? Ibyo byaje bite? Muze kutubwira ukuntu mutagitabarana, umuntu yatabaza ngo ni muntabara baranteye abajura, bati irwariza, wowe se uzatabarwa nande umunsi baguteye? Ubwo rero turasaba yuko uwo muco nawo ugaruka, wo gutabarana".


























