Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Musanze: Barinubira isondekwa ry’imihanda mishya ya kaburimbo irimo gukorwa

Tuesday 16 September 2025
    Yasomwe na

Hari abaturage batuye mu karere ka Musanze by’umwihariko abakoresha umuhanda mushya wa kaburimbo Kalisimbi-Rushubi binubira kuba hari ibikorwaremezo bikorwa bitaramara iminsi bikangirika.


Uyu muhanda wangiritse utaramara umwaka.

Ibi babishingira kukuba uyu muhanda warajemo ibinogo, none kuri ubu bakaba bawushyize hasi bagiye kuwubaka bundi bushya.


Imashini zawuhinze barimo kongera kuwukora.

Mu kiganiro na Mamaurwagasabo basabye ko ibikorwa remezo byajya byitabwaho bigakorwa mu buryo burambye cyane ko biba byatwaye amafaranga menshi.


Ukoreshwa cyane n’abamukerarugendo ndetse n’abaturage bajyanye umusaruo ku isoko.

Maniraguha Epimaque yagize ati:”Iyi mihanda ikimara gukorwa hashyize nk’ukwezi yatangiye kuzamo ibinogo iramenagurika kandi twumva bavuga ko kaburimbo zihenda baraza bakayisondeka kubera ko bayikora batayitayeho.”

Undi muturage yagize ati”Baradusondetse iyi kaburimbo itaramara umwaka ikaba yaramenaguritse cyokoze twabonye bazanye imashini zirikongera kuwuhinga ariko biragayitse abatanga amasoko bakwiye kujya bayaha abakozi bashoboye bakora ibintu biramba kuko aya mafaranga yapfuye ubusa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yavuze ko impamvu ugiye kongera kubakwa hari ibitarakozwe neza bagiye gukosora.


Meya wa Musanze Nsengimana Claudien,

Ati”Byabaye ngombwa ko bongera gukora aho batakoze neza niyo mpamvu barimo kuwusenya’’.

Uyu muhanda Kalisimbi– Rushubi abaturage bawemerewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yiyamazaga mu 2017, ukaba ufite ibilometero 18, abaturage bishimira ko kuva watangira gukoreshwa babibonyemo inyungu ku bijyanye n’amafaranga y’urugendo, ndetse n’imitungo yabo ngo yongerewe agaciro uhereye ku butaka bwabo, aho ikibanza cyavuye ku bihumbi 800 kikaba kigeze kuri miliyoni 6.

Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru