Abakoresha amagare bo mu karere ka Burera baravuga ko bahangayikishijwe no kuba polisi y’u Rwanda ibahuhisha mu gipimo ikabarenganya ngo basinze nyamara ntacyo banyoye.
Abaturage baganiriye na Mamaurwagasabo TV bo muri santere ya Gahunga bavuga ko bamwe muri bagenzi babo bafunzwe bitewe no kubura amande angana n’ibihumbi 11,000rwf baciwe nyuma y’uko igipimo kibareze ko basinze.
Mugenzi Egide yagize ati”Ushobora kurara wasomye igipende (ikigage) Wajya ku kagare kawe mu gitondo polisi ikaguhuhishamo ngo wanyoye turi guhura nakarengane gakomeye.”
Undi muturage utwara igare yagize ati”Murabizi ko utasunika igare utasomye kugasururu baguhuhishamo ukajya gufungwa ndetse bakaguca amande iyo ubuze ayo mande ugumamo cyangwa bakakujyana mu nzererezi turasaba ko byibuze bajya basuzumana ubwitonzi umuntu bavuga ko yanyoye mbere yo kumujyana.”
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru Inspector of police Ngirabakunzi Ignace avuga ko igipimo gifata umuntu wanyoye bityo ngo ntawe kirenganya.
Ati”uko byagenda kose gutwara ikinyabiziga wasinze birabujijwe ,nta muntu igipimo kirenganya gifata umuntu wanyoye ufite(alcohol) mu mubiri iyo ngano ya alcohol ifite 0.8 byagaraye ko ishobora kugira ingaruka mbi mu myitwarire y’umuntu utwaye ikinyabiziga.”