Thursday . 12 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more
  • 10 March » Ibiciro byazamutseho 9.2 muri Gashyantare – read more
  • 10 March » Iran yongeye kugaba ibitero mu kigobe cy’abapersi – read more

RDB: Amabwiriza y’ubucuruzi mu gihe cy’irushanwa ryo gusiganwa ku magare ku Isi

Friday 19 September 2025
    Yasomwe na

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ryongereye amasaha yo gukora ku maduka, resitora, n’ibindi bikorwa byo kwakira abantu mu gihe cy’Irushanwa mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare (UCI Road World Championships) rigiye kubera mu Rwanda hagati ya tariki 19 na 28 Nzeri 2025. Ibi bikubiye mu mabwiriza mashya yashyizweho azagenderwaho muri iki gihe cy’iminsi umunani gusa.


Ikipe y’igihugu mu magare nayo izitabira irushanwa ku rwego rw’Isi.

Aya mabwiriza y’agateganyo ku bikorwa by’ubucuruzi n’ibyo kwakira abantu yashyizweho ku bufatanye n’inzego za Leta mu rwego rwo gutegura iri rushanwa ku buryo butekanye no gucunga impinduka mu mihanda.

Amaduka, resitora, utubari ndetse n’utubyiniro byemerewe gukora kugeza saa kumi za mu gitondo (16:00). Icyakora abakiliya basabwe kunywa mu rugero no kudatwara bayonye. Naho abacuruzi bibutswa kudaha inzoga abasinze cyangwa abarii munsi y’imyaka 18 y’ubukure.


Utubari tuzajya dukora kugera saa kumi zo mu rukerera.

RDB yatangaje ko izakomeza kugenzura ko aya mabwiriza yubahirizwa, kandi ko abazarenga ku mategeko bazabibazwa. Gusa uretse amasaha, nta kindi cyahindutse ku mambwiriza asanzweho.
Nubwo amasaha yo gufungura ibikorwa by’ubucuruzi n’ibyakira abantu yongewe ndetse agatangazwa, ibintu byashyize mu rujijo bamwe mu baturage bibajije igihe utubari tuzajya dufungira.


Amakipe atandukanye yo ku Isi azakina iri rushanwa.

Umuturage witwa Jean Chance d’Amour ku rubuga rwa X, yagize ati:“Mwashyira umucyo ku masaha yo gufungura utubari, kuko mutumenyesheje gusa ayo gufunga?”

Aya mabwiriza agamije gutuma abakora ibikorwa by’ubucuruzi bishobora gukenerwa n’abazitabira iri rushanwa kugira ngo nabo babyungukiremo. Ni mugihe biteganyijwe ko abazitabira iri rushanwa basaga ibihumbi 15.

ISHIMWE Honore

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru