Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

U Rwanda mu nyungu zo kuzakira igikombe cy’Isi cy’amakipe y’abakanyujijeho muri ruhago ku Isi

Saturday 7 May 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Byamaze kwemezwa ko igihugu cy’u Rwanda cyasinye amasezerano aruha uburenganzira bwo kuzakira igikombe cy’Isi cy’amakipe y’abakanyujijeho muri ruhago, "Veteran Clubs World Championship" mu 2024, bikaba ari amahirwe akomeye ku gihugu kuva kinjira muri siporo.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2022, Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’imikino y’aba Veterans ku Isi "FIFVE"agamije gutegura irushanwa ry’Igikombe cy’Isi ry’amakipe y’aba veterans.

Ni umuhango wari witabiriwe n’abayobozi b’amashyirahamwe yombi ndetse n’umuyobozi wa Ferwafa, Nizeyimana Olivier , Mr Siewe Fred uyobora FIFVE, ndetse na Patrick Mboma wakiniye amakipe atandukanye arimo ikipe y’Igihugu ya Cameroon nawe ufite imirimo ashinzwe muri iryo shyirahamwe ku buryo bemeranyijwe ko u Rwanda ari rwo ruzakira aya marushanwa.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nizeyimana Olivier yashimiye iri tsinda ririmo gutegura iki gikombe cy’Isi ndetse anabizeza ko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’igihugu rizagenda neza nk’uko bisanzwe.

Nizeyimana yagize ati “Ni iby’agaciro kuba Siewe n’ikipe ye baradutekerejeho ngo tuzakire iri rushanwa; nk’uko mubizi rero mu Rwanda tugira umuco wo kwakira abashyitsi, kandi dukunda abashyitsi, kuba mwarahisemo u Rwanda turabibashimiye cyane tugiye kurushaho kwitegura rizagende neza."

Umuyobozi wa FIFVE Mr Siewe Fred yatangaje ko yishimira ko uyu mushinga bawutekereje kandi biteguye kuwushyira mu bikorwa ari abanyafurika, anavuga ko u Rwanda ari igihugu kibikwiye kuba kigiye kwakira iri rushanwa biteze ko bizarushaho kuba byiza.

Mu ijambo rye Siewe Fred yagize ati, “Ni agaciro kuba turi hano i Kigali aka kanya, byari inzozi kuba twaza hano none turahari, u Rwanda ni igihugu kibikwiriye kuba cyakwakira uyu mushinga."

Umunyabigwi uzwi cyane mu ikipe y’Igihugu ya Cameroon, Mboma uri mu bashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga yavuze ko yizeye ko u Rwanda binyuze mu Banyarwanda bazatuma uyu mushinga w’igikombe cy’Isi cy’aba Veterans kizagenda neza, ariko by’umwihariko ashingiye ku cyizere afitiye Perezida Kagame w’u Rwanda kubera iterambere igihugu cyagezeho mu myaka mike ishyize .

Ni ku nshuro ya Mbere igihugu cy’u Rwanda kigiye kwakira igikombe cy’Isi mu bakanyujijeho, bikaba byitezwe ko ari andi mahirwe akomeye yo kumenyekanisha u Rwanda nk’igihangage ku mugabane wa Afurika cyen ko byari bimenyerewe ko igikombe cy’Isi cyakirwa n’ibihugu byo ku mugabane w’i Burayi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru