Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Umuhanda wa Nzove-Ruli-Gakenke ukomeje kuba agaterera nzamba

Saturday 23 July 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu batuye n’abakoresha uyu muhanda wa Nzove- Ruli-Gakenke barasaba ko iyubakwa ryawo ryihutishwa kuko ukomeje kubangamira imigenderanire ndetse bikadindiza ubuhahirane mu mirenge imwe igize umujyi wa Kigali bajya cyangwa bava Rulindo na Gakenke.

Abaturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga aho uyu muhanda uri, kuri bo ngo baribaza impamvu uyu muhanda udakorwa ndetse bakibaza impamvu Minisiteri y’ibikorwa remezo idashyira mu bikorwa iyubakwa ryawo, cyane ko muri werurwe 2021 bari babwiwe ko ugiye gukorwa ariko kugeza magingo amaso yaheze mu kirere.

Umuhanda wa Nzove-Ruli-Gakenke ni uwa kilomotero 68,7 ukaba uturuka ku Giti cy’Inyoni ukanyura mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge werekeza i Shyorongi mu karere ka Rulindo ugakomeza mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Gakenke, irimo n’uwa Ruli, hakibazwa igihe uzakorerwa bikayoberana.

Ni umuhanda w’igitaka ariko ibiza by’imvura bigenda biwusenya bigahagarika ingendo z’abaturage bawukoresha umunsi ku munsi, gusa mu gihe cy’impeshyi ivumbi riba ari ryose.

Umwaka ushyize Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yari yatangaje ko uyu muhanda ugiye gusanwa hibandwa ku gusiba ibinogo biwuzuyemo, gukemura ikibazo cy’amazi awurekamo no gushyiramo igitaka cya laterite, ariko ntakirakorwa kugeza ubu.

Byiringiro Joel umwe mu baganiye na mamaurwagasabo yagize ati "Nawe urabona ko uyu muhanda utubangamiye imvura irawica, harimo ibinogo, imikuku n’ahantu bashyize gare y’imodoka ntabwo zihagera kubera ibibazo by’uyu muhanda. Mu mwaka ushyize bari batubwiye ko mu kwezi kwa Gatatu 2021aribwo uzakorwa ariko reka da , twakabaye dufite kaburimbo."

Undi muturage yagize ati "Yewe muri iyi mpeshyi ivumbi riratwishe, ujya ahantu ukagaruka wabaye ivumbi. Ntiwakwambara umwenda w’umweru, Uba wahindanye , batugiriye neza bawukora tukajya tugenda nta nkomyi, moto n’imodoka ziheramo Kubera ibinogo."

Mu mwaka wa 2021 Umuyobozi Mukuru wungirije w’ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda RTDA, Baganizi Emile Patrick, yari yatangaje ko uyu muhanda wakabaye warakozwe gusa waje gutinzwa no kubura ubushobozi.

Muri 2019, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edouard yari yasuye imirimo yo kubaka uyu muhanda, icyo gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya Imihanda, RTDA, kimugaragariza ko imirimo yo kubaka icyo gice kigizwe n’igitaka laterite cyagombaga kuzura muri uwo mwaka gitwaye asaga miliyari 10Frw.

Minisitiri w’Intebe ubwo yasuraga uyu muhanda akabereka ahari impungenge afite

Byatumye icyo gihe Minisitiri w’Intebe akemanga iyubakwa ry’uyu muhanda ubwo yari amaze kwitegereza imirimo yakozwe byavugwaga ko igeze kuri 92%, yasabye ko hakorwa igenzura ryimbitse ku buziranenge bwawo nyuma yo gusanga hari aho utari gukorwa uko bikwiye, kuko utarimo gukorwa neza cyane ko yari abonye imiferege y’amazi yatangiye kuriduka.

Icyo gihe Minisitiri yagize ati "Kuva natangira, uyu umuhanda naje mbona ko byamanyutse n’aho mwubatse vuba byamaze kumanyuka, mfite ubwoba ko hazacamo amezi atandatu byamaze gusenyuka kandi leta iba yabitanzeho amafaranga."

Yakomeje abwira ubuyobozi bwa RTDA ko mu gihe leta iba yatanze amafaranga, iba ikeneye ko akoreshwa mu bikorwa bifitiye akamaro abaturage kandi bizaramba.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga kuri uyu muhanda maze umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aime Francois avuga ko RTDA ariyo ifite uyu muhanda mu nshingano.

Visi Meya Niyonsenga Aime Francois yagize ati "Kugeza ubu gahunda yaba ifitwe na RTDA kuko niyo iwufite mu nshingano ntabwo turamenya gahunda yo kuwukora nitumenya amakuru abaturage tuzabamenyesha."

Ni umushinga wagombaga gukorwa hatunganywa imihanda yari isanzwe ikubakwa neza mu turere twa Nyabihu (90km), Gakenke (58 km), Nyaruguru (68 km), Nyagatare (78 km ), Gatsibo (79 km ) na Rutsiro (km 77).

Mu gihe uyu muhanda wakubakwa byakoroshya ubuhahirane hagati y’abaturage bawuturiye , bava Gakenke-Rulindo ndetse bajya no mu mujyi wa kugali, Kandi uramutse ukozwe byafasha abahinzi ba kawa kugeza umusaruro wabo Ku masoko mu buryo bworoshye.

Muri aka gace ka Ruli Kandi hari ishuri ryigisha ubuganga ndetse habaka hakorwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hafi aho ndtse hari n’ibitaro bya Ruli.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru