Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more
  • 19 February » Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari perezida Yoon igifungo cya burundu kubera kwigomeka mu 2024 – read more

Umutoza wa APR FC Adil Erradi Mohammed yasabwe kuzamuka umusozi wananiye bagenzi be

Sunday 7 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ikipe ya APR fc yongereye Adil Mohammed Erradi amasezerano y’imyaka ibiri ahabwa umukoro wo kuzarenga mu matsinda ya CAF Champions League, ibintu bizwi neza ko byananiye abandi batoza banyuze muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Uyu mwarabu kugeza ubu umaze guhesha APR fc ibikombe 3 byikurikiranya muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, yashimiwe n’ubuyobozi bw’ikipe ndetse bamusaba kuzakora ibishoboka byose iyi Kipe ikazarenga amatsinda.

Nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bwa APR fc, aya masezerano y’imyaka ibiri yahawe Adil Mohammed, ashobora kuzongerwa mu gihe azaba yongeye kwitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda ndetse n’amahanga, mu gihe APR fc ariyo igomba kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League cyangwa se ikagera kure hashoboka muri CAF confederation Cup nk’ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona.

Adil Mohammed Erradi yageze muri APR fc mu mwaka wa 2019, nk’umutoza mukuru wakunze kurangwa no gushyira igitsure ku bakinnyi ugereranyije n’abandi batoza banyuze muri iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu. Uyu mugabo kandi yigeze guca agahigo ko kuba yarigeze gutwara igikombe cya shampiyona adatsinzwe na rimwe.

Aya masezerano ya Adil yahuriranye kandi no kwerekana abakinnyi bashya APR FC iherutse kugura biganjemo abakiri bato barimo Ndikumana Fabio wavuye mu ikipe ya Musanze fc, Mbonyumwami Thaiba waguzwe mu ikipe ya Espoir FC y’ i Rusizi, umusore ukiri muto Clèment Niyigena wigaragaje muri Rayon sports, Ishimwe Fiston wakiniraga Marines FC, Ishimwe Christian wari muri AS Kigali ndetse na Ramadhan Niyibizi nawe wakiniraga AS Kigali umwaka ushyize.

Ni umuhango waranzwe no kwishimira ibyo APR fc yagezeho mu gihe bari kumwe na Adil Mohammed ndetse biteze ko bigomba kurushaho kwiyongera muri iyi myaka y’amasezerano yasinye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru