Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Umuzamu wa Gambia amaze kubimburira abandi gusinyira Musanze fc

Monday 24 July 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Nyuma yo gutandukana n’abakinnyi hafi ya bose bayigaragayemo umwaka ushyize w’imikino 2022-23 igasigarana barindwi gusa, ikipe ya Musanze imaze gusinyisha umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Gambia mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka bundi bushya.

Umukinnyi ubimburiye abandi muri iyi kipe yitwa Modou Jobe bakunze twita "Modou Jobe", asanzwe ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Gambia, iherutse no kwitabira imikino y’igikombe cy’Afurika.

Ni nyuma y’Igihe kirekire arambagizwa n’iyi kipe ndetse aho uyu mugabo yabanje kubananiza ku bijyanye n’amafaranga, gusa birangiye bumvikanye.
Uyu aje asanga Ntaribi Steven, Muhawenayo Gad bari basanzwe muri Musanze fc.

Uyu mugabo w’imyaka 34, yaciye mu makipe atandukanye arimo Real de Banjul, Niarry Tally, Linguère, El-Kanemi Warriors yo muri Nigeria, Jeddah Sports Club, ikina icyiciro cya kabiri muri Arabia Saudite. Yayivuyemo muri 2021 ajya muri Black Leopards yo muri Afurika y’Epfo ari nayo yakiniraga kuri ubu.

Mu kiganiro umutoza mushya wa Musanze fc Habimana Sosthene, Lumumba, yagiranye na mamaurwagasabo.rw yabajijwe uburyo azabasha gukuraho amateka mabi yamuranze yari muri iyi kipe mu 2018 kubera igitutu cy’abafana agasezera kuko atatangaga umusaruro mwiza.

Yagize ati: "Yego koko nibyo ubwo nari hano muri 2018 ntabwo byagenze neza, ubu rero ndagarutse kugira ngo twese n’abafana dushyire hamwe ,tuzamure ikipe yacu itange umusaruro, tuzaze mu myanya myiza."

Uyu mutoza Habimana Sosthene bakunze kwita Lumumba aje kubakira ku bakinnyi barindwi basigaye muri iyi kipe kubera ko abandi bakinnyi bose batandukanye nayo bityo ikaba itangiye kongera kwiyubaka bundi bushya.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru