Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

ACCESS FINANCE RWANDA YATANGIJE GAHUNDA YO GUFASHA ABACURUZI BATO KUBONA IMARI

Monday 9 March 2026
    Yasomwe na

Ikigo giteza imbere ibijyanye no kugera kuri serivisi z’imari, Access to Finance Rwanda (AFR) cyatangije gahunda yitwa Terimbere MSME Facility igamije gufasha abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse kubona serivisi z’imari n’ubundi bufasha bwo guteza imbere ibikorwa byabo.

Iyi gahunda izahuza ba rwiyemezamirimo bato n’abatanga serivisi zigamije guteza imbere ubucuruzi hamwe n’ibigo by’imari bibafasha kubona inguzanyo n’andi mahirwe y’ishoramari. Iyi gahunda kandi ikaba igamije gukemura imbogamizi zirimo kubura amakuru ahagije, ubushobozi buke bwo gucunga imari ndetse no kutabona inguzanyo zibafasha kwagura ubucuruzi.

Terimbere MSME Facility ikorera mu gihugu hose ariko yibanda cyane ku bakorera mu cyaro no ku nkengero z’imijyi. Abacuruzi bahabwa amahugurwa ku micungire y’imari, imikorere y’ibigo, kwamamaza no gushaka amasoko.
Hari kandi serivisi zirimo inguzanyo zoroherejwe, inkunga zidasubizwa n’ubwishingizi ku nguzanyo.

Iyi gahunda izafasha cyane abagore, urubyiruko n’abandi ba rwiyemezamirimo kubona amahirwe yo kwagura ubucuruzi no guhanga imirimo mishya mu gihugu. Ibi biteganyijwe guteza imbere ubukungu bw’abaturage no kongera amahirwe y’iterambere rirambye mu Rwanda hose .

Ghislaine Kamikazi

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru