Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye batangaza ko bamaze gusobanukirwa ibyiza byo guhitamo kwiga amashami ya tekenike, Ubumenyingiro n’Imyuga (TVET), ahanini barebeye ku buryo kubona akazi bihagaze ku isoko ry’umurimo, bagasanga uwize imyuga kubona akazi cyangwa kugahanga byoroshye.
Ni ibitekerezo bya bamwe mu baganiriye na Mamaurwagasabo ubwo abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro TVET babasobanuriraga ibyiza byo kwiga aya masomo, mu gihe berekezaga ku bigo by’amashuri bitandukanye bigaho. Abiga mu mashami y’imyuga bakavuga ko imyumvire ku buryo bafataga imyuga n’ubumenyingiro yahindutse mu bantu no mu bana bashaka guhitamo amashami bazakurikira mu kiciro cyizumbuye.
Ibi ngo biriyongeraho n’icyemezo kiza Leta iherutse gufata cyo kugabanya 30% ku mafaranga y’ishuri abiga mu mashuri ya tekenike, imyuga n’ubumenyingiro, mu rwego rwo gukuraho imbogamizi abanyeshuri n’ababyeyi bahuraga nazo mu gushishikariza abana kwiga ayo masomo, bavuga ko ikiguzi cyayo gihenze ugereranyije n’andi mashami asanzwe.
Byimana Magnifique, yiga muri Level 3 muri IPRC Huye, avuga ko yitegereje asanga ibikoresho abantu benshi bakoresha ibyinshi biba byarakozwe n’abantu bize imyuga.
Yagize ati, “Impamvu nahisemo kwiga TVET ni uko nasanze abantu abantu benshi kubaho cyangwa ibikoresho byinshi dukoresha ni abantu baba barize imyuga babikora. Ikindi n’amafaranga y’ishuri ugereranyije n’ibiri mu masomo asanzwe ya REB aba ari amafaranga make.”
Manishimwe Joseline, yiga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro riherereye mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko yakunze ukuntu abanyeshuri b’abakobwa bize mbere ye bose bihangiye imirimo bituma nawe yumva ko amasomo y’imyuga ari yo yihutisha kwikura mu bushomeri ukaba wanatanga akazi ku bandi.
Yagize ati. “Bagenzi banjye b’abakobwa bigaga mu wa gatatu niga mu wa mbere ubu bararangije mu mashuri yisumbuye, mu gihe bari batarajya muri kaminuza bashinze uruganda ruto ubu ni abantu bakomeye kandi batanga n’akazi. Nanjye njya ku kigo cyabo bakampa akazi mu gihe cy’ibiruhuko. Imyuga ni amasomo meza kuko ntiwashoma warize imyuga, mu gihe utarabona akazi mu ruganda nawe waba wikorera ibyo wakuye mu ishuri.”
Mucyo Ernest, avuga ko nawe nubwo arimo kwiga amasomo asanzwe ya REB kuko yumva cyane amasomo y’ubumenyi ariko yifuza ko najya muri Kaminuza azahitamo amasomo afite aho ahuriye n’ubumenyingiro agakomereza muri za IPRC.
Yagize ati “Niyumvaga mu bintu by’ubumenyi cyane (science) kandi mbere kwiga TVET byari bihenze ariko bibaye nk’ubu nayihitamo nkayiga. Gusa birashoboka ningera muri kaminuza bitewe nuko nshobora kuzajya kwiga wenda ubuhanga (Cival Engineering) nkakurikira ibyo gukora imihanda n’ibindi.”
Umuyobozi Mukuru, w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro), Dipl.-Ing. Paul UMUKUNZI, yavuze ko abana bakwiye gutinyuka ayo masomo bakayajyamo ku bwinshi bayakunze cyane ko Leta yiyemeje kongera ubushobozi mu ngengo y’imari ijya muri ayo masomo.
Yagize ati “Tumaze iminsi tubisobanura, kugabanya 30% kumaafaranga atanwga n’ababyeyi ni igitekerezo cyaturutse mu gikorwa cy’ubukangurambaga tumazemi iminsi; aho tumaze igihe dusobanurira Abanyarwanda TVET icyo ari cyo, amahirwe ayirimo, cyane cyane ku rubyiruko amahirwe yo kubona imirimo binyuze mu kwiga tekenike n’ubumenyingiro, ariko bikaza kugaragara ko benshi bavuga ko imbogamizi bahura nayo ari uko ikiguzi gisabwa ababyeyi mu kohereza abana kwiga muri ayo mashuri gisa naho kiri hejuru, kandi kuba hejuru biranumvikana kuko muri TVET imyigishirize ntabwo imeze nk’isanzwe."
Akomeza agira ati, "Abanyeshuri biga bakora, bashyira mu bikorwa ibyo biga ku buryo nyine bisaba ko amashuri abona ibikoresho bihagije.”
Ibyo Leta yishingiye mu kugabanya 30% by’amafaranga umunyeshuri yishyura ni ikiguzi cy’ibikoresho abanyeshuri bakoresha mu kwiga ayo masomo, byaba ibishira ako uko bikoreshejwe cyangwa imashini zikoreshwa, byatumaga amafaranga y’ishuri ahora azamuka uki ku ibiciro bizamutse ku isoko.
Umwaka ushize Leta yashyize miliyari 5 mu gushyigikira amasomo ya tekenike, imyuga n’ubumenyingiro ndetse yitegura gukomeza no mu myaka iri imbere kugira ngo abiga ayo masomo bave ku kigero kiri muri 30% bagere kuri 60% mu 2024.