Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

AFCON 2025 yahumuye dore bimwe mu byo wamenya kuri iri rushanwa, n’igihugu gihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe

Thursday 18 December 2025
    Yasomwe na

Ku wa 15 Kamena 1957 ni bwo habaye irushanwa rya mbere ry’Igikombe cya Afurika (AFCON), rikaba ari irushanwa rikomeye rihuza amakipe y’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, kuri ubu iri rushanwa rizabera muri Morroco kuva muri iki cyumweru.

Kuva ryatangira, iri rushanwa rimaze gukinwa inshuro 34, bituma rikomeza kuba inkingi ya mwamba mu iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika. Irushanwa riheruka kuba 13 Mutarama 2024 ryabereye muri Côte d’Ivoire, aho igihugu cyayakiriye cyegukanye igikombe ku nshuro ya gatatu.

Mu mateka y’iri rushanwa, Misiri (Egypt) ni yo iyoboye ibihugu byaritwaye inshuro nyinshi, Aho imaze kuryegukana inshuro 7 mu myaka itandukanye ari yo 1957, 1959, 1986, 1998, 2006, 2008 na 2010. Ibi bigaragaza ubudahangarwa bukomeye iki gihugu gifite m’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika.

Cameroun ikurikiraho n’ibikombe 5, mu gihe Ghana ifite 4, naho Nigeria na Côte d’Ivoire zikagira 3 buri imwe. Ibihugu nka Algeria na DR Congo byaritwaye inshuro ebyiri, mu gihe andi makipe menshi atandukanye yo ku mugabane wa Afurika arimo Zambia,Tunisia,Sudan, Senegal,south Africa, Ethiopia, Morocco na congo Brazzaville yagiye abona amahirwe yo kwegukana iki gikombe byibura inshuro imwe.

Mu gihe AFCON 2025 igiye kuba kuva ku wa 21 Ukuboza 2025 kugeza ku wa 18 Mutarama 2026, abakunzi b’umupira w’amaguru amatsiko ni menshi yo kumenya niba hari igihugu kizandika amateka mashya cyangwa kikongera kwiyongera ku rutonde rw’ibihugu byamaze kwiharira iki gikombe cy’icyubahiro.

Abakunzi biri rushanwa baraha mahirwe ikipe ya Marroco n’ubundi izakira iri rushanwa, wowe ubona ari iyihe kipe ishobora gutwara iki gikombe?

Yvette Niyigena

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru