Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Abafana ba Etincelles FC baherutse gutabaza Perezida Kagame bahanwe

Tuesday 5 March 2024
    Yasomwe na


Inama yabaye kuri uyu wa Kabiri, yahuje ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC hamwe n’abahagarariye abafana b’iyi kipe yafatiwemo imyanzuro irimo guhagarika abafana bagera kuri 3 mu gihe cy’amezi 6.

Ni nyuma yaho abo bashinjwe imyitwarire mibi n’ubuyobozi bw’iyi kipe bugendeye ku buryo bitwaye batabaza Perezida Kagame ku mukino wahuje iyi kioe n’iya APR.

Ni umukino wabaye ku itariki 02/02/2024, kuri Kigali Pele Stadium, umukino waje kurangira APR FC itsinze Etincelles FC igitego 1-0. Nyuma y’iyo ntsinzwi ya Etincelles hari abafana bayo bamwe bagaragaye bafite ibyapa biriho amagambo atabaza Perezida Kagame ngo ’atabare ikipe yabo igeze ahabi’.

Mu itangazo ryagiye ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, ubuyobozi bw’iyi kipe bwagaragaje ko bwitandukanyije n’iyi myitwarire y’abo bafana, ndetse bukabona bwarasebeje akarere ka Rubavu, gasanzwe ari umuterankunga w’iyi kipe iherereye muri kano karere.

Ryagize riti: "Ubuyobozi bwa Etincelles FC buramenyesha, abakunzi b’umupira w’amaguru, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, ko bwitandukanye n’ibikorwa bibi, ndetse biteye isoni, byagaragajwe n’abiyitarira, abakunzi ba Etincelles, bigamije gusebya akarere ka Rubavu".

Nubwo bitashyizwe muri rino tangazo, ariko hari amukuru yatugeze ko hari nibura abafana 3 bahanishijwe kumara amaze 6, batagaraga mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu marushanwa ategurwa na n’ishyirahamwe ry’umupira w’amagura hano mu Rwanda ( FERWAFA) hamwe n’amarushanwa ategurwa n’ishyirahamwe ritegura imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu bagabo hano mu Rwanda.

Usibye kuri uyu mukino wabahuje na APR FC, hari kandi ngo nabagerageje guhohotera Visi Perezida wa Etincelles FC, ku mukino wahuje iyi kipe na Sunrise FC, kuri stade Umuganda Ku itariki 25, 01, 2024.

Ku geza ubu muri iyi shampiyona, ikipe ya Etincelles FC, iri kumwanya wa 15, ari nawo ubanziriza uwa nyuma, n’amanota 22, ikarushwa na APR FC ya mbere amanota 30, kuko yo ifite amanota 52, nibura mu mikino 6, iheruka gukina, iyi kipe nta mukino numwe iratsinda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru