Monday . 1 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Abakinnyi babiri ba Rayon Sports bahagaritswe bazira imyitwarire mibi

Tuesday 21 December 2021
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ikipe ya Rayon Sports yamaze guhagarika abakinnyi bayo babiri ari bo Mitima Isaac na Habimana Hussein bakunze kwita "Eto’o" Kubera imyitwarire mibi.

Umuvugizi wa Rayon sports Nkurunziza Jean Paul yabwiye itangazamakuru ko bahagaritse aba bakinnyi kubera imyitwarire idahwitse gusa ntiyeruye ngo avuge icyo bakoze nubwo bivugwa ko banze kwitabira inama yo gutegura umukino iyi Kipe yatsinzemo As Kigali ibitego 2-1, ibintu byaviriyemo umutoza Nshimiyimana kwirukanwa.

Myugariro wa Rayon Mitima Isaac na Habimana Hussein ntibigeze bagaragara ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali ibitego 2-1, mu gihe kandi bivugwa ko aba bakinnyi bombi batarimo kumvikana n’umutoza .

Kugeza kuri uyu munsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports ifite amanota 15 ikaba iri ku mwanya wa 5 Ku rutonde rw’agateganyo.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Ukuboza 2021, hategerejwe umukino w’ishiraniro w’umunsi wa 10 wa shampiyona uzahuza Rayon sports na Police FC kuri Stade ya Kigali Saa 15h00’.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru