Friday . 10 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more
  • 6 July » Neymar yasezeye gukinira ikipe ya Brazil – read more
  • 24 June » Musanze: JADF yatangaje ko amafaranga y’ingengo y’imari yikubye gatatu muri uyu mwaka – read more
  • 23 June » Ishyaka ryacu rishyize imbere imibereho myiza y’Abaturage, Senateri Dr Frank Habineza – read more

Ibisasu by’Uburusiya byishe abantu 9 ndetse bitwika Katedarali y’amateka iri i Kyiv

Monday 15 June 2026
    Yasomwe na

Abantu icyenda bishwe, abandi benshi barakomereka mu gitero gikomeye cy’ibisasu by’Uburusiya byagabwe muri Ukraine, aho kandi inyubako ikomeye y’idini iri mu murwa mukuru Kyiv yafashwe n’inkongi y’umuriro, nk’uko abayobozi babitangaje.

Abantu bane bishwe mu bitero byagabwe i Kyiv, mu gihe abakozi batanu b’ubutabazi bapfuye bagerageza kuzimya inkongi y’umuriro yatewe n’igitero cyagabwe ku mujyi wa Kharkiv uri mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Ukraine, nk’uko abayobozi babitangaje.

Kiliziya Nkuru ya Dormition Cathedral yubatswe mu kinyejana cya 11 yangiritse cyane, ibyo Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Yulia Svyrydenko, yise "igitero cy’ubugome gikorewe abaturage bacu n’umurage wacu."

Hagati aho, igitero cya drone cya Ukraine cyagabwe mu mujyi wa Tula mu Burusiya, mu Majyepfo ya Moscow, cyahitanye abantu batatu, gikomeretsa abandi batatu barimo umwana w’umwaka umwe.

Ibitero bya drones na misile byateje inkongi z’umuriro mu nyubako no mu modoka, ndetse bisiga abantu barenga 140,000 bo mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, badafite amashanyarazi, nk’uko Meya wa Kyiv, Vitali Klitschko, yabitangaje.

Ibitero byagabwe kuri Kyiv, byibasiye inyubako nyinshi zituwemo n’abaturage, byakomerekeje nibura abantu 23, mu gihe abandi batanu bakomerekeye mu mujyi wa Kharkiv.

Umutoniwase Melissa Nalgisse

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru