Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Barashinja Ishuri rya Ecole de Science de Musanze kubateza umunuko ukabije

Wednesday 1 March 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage baturanye n’Ishuri ryisumbuye rya Ecole de Science de Musanze ndetse n’abakoresha umuhanda Musanze-Rubavu baravuga babangamiwe n’umunuko uturuka mu bwiherero bw’iri shuri bwuzuye ntibuvidurwe.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga aho iri shuri ryubatse mu murenge wa Musanze, mu kagari ka Rwambogo, bagasaba ko ubuyobozi bwagira icyo bukora bukabakiza umunuko.

Tuyiringire Emmanuel ukora umwuga wo gutwara abagenzi ku igare ahazwi nko kuri kalisimbi yagize ati: "Uyu munuko uturuka muri Ecole de Science uratubangamiye cyane, iyo bigeze mu masaha y’ikigoroba ho biba akarusho, biratunukira cyane."

Undi muturage uturanye n’ishuri wirinze ko amazina ye tuyashyira mu nkuru yavuze ko ubwiherero bw’iri shuru bumaze imyaka myinshi butavugururwa akaba ariyo mpamvu bukomeza kunuka cyane.

Ati: "Iri shuri rimaze imyaka irenga 30 ryubatswe hano ariko ibyobo, Fosse optique, zirashaje kandi murabona ko ziteganye n’umuhanda; bazabishakire uburyo burambye kuko murabona ko bisa nk’ibyasandaye hanze, buri muntu wese unyuze hano yipfuka amazuru, dukeneye ubuvugizi, rwose ishuri rikwiye kureba icyo rikora."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’ishuri buvuga kuri iki kibazo kibangamiye abaturage maze Umuyobozi waryo Padiri Florent Ukwigize avuga ko ikibazo bakizi ariko ngo biterwa no kuba ibyo byobo byarubatswe kera, yemeye ko bagiye kuba bakoze iby’ibanze bafitiye ubushobozi.

Ati: "Iki kibazo turakizi ariko giterwa n’igihe kirekire iri shuri rimaze, ubusanzwe iri shuri rya Ecole de Sciences de Musanze ryatangiye mu 1956, murumva ko haciyemo imyaka myinshi, ari inyubako nyinshi zirigize zirashaje ku buryo kuba zikuze hari aho bituma isuku itamera neza nk’uko bikwiye. Icyo dukora rero kuri Fosse optiques nubwo zikuze, icyo navuga nuko uyu munsi nta bushobozi dufite bwo kubaka izindi ariko tugerageza kuzikorera isuku tuvidura uko abanyeshuri bagiye mu kiruhuko, twaherukaga kuzividura mu kwezi kwa Cyenda mbere y’uko batangira noneho ubundi tugakoresha imiti yica udukoko n’igabanya umunuko."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ku ruhande rw’ishuri nta bushobozi bafite bwo kubaka izindi Fossea optique gusa ngo hari raporo ikigo cyatanze ku bashinzwe uburezi mu karere, igaragaza inyubako zishaje harimo n’ubwiherero bityo bakaba bategereje ko igisubizo cyabyo kiri hafi.

Iri shuri rya Ecole de Science de Musanze rifashwa na Kiliziya Gatolika ndetse na Leta, kugeza ubu ryigamo abana barenga 800 mu mashami atandukanye ashingiye kuri Science.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru