Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Brazil: Uwahoze ari umudepite yateye grenade abapolisi

Monday 24 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Uwahoze ari umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Brezil, Roberto Jefferson, akaba anashyigikiye perezida ucyuye igihe Jair Bolsonaro, yateye amagerenade abashinzwe umutekano ikomeretsa babiri.

Byabaye kuri iki cyumweru gishize ku wa 23, Ukwakira 2022 ubwo bari baje kumuta muri yombi, nkuko abayobozi babitangaje.

Roberto yakatiwe igihano cy’igifungo n’urukiko rw’ikirenga (STF), kubera ko yarenze ku mabwiriza yo gufungirwa mu rugo rwe. Ibyo byabaye nyuma yo kwibasira umucamanza wo muri urwo rukiko rukuru ku mbuga nkoranyambaga.

Bari bagiye kumuta muri yombi mu mujyi wa Levy Gasparian mu Majyepyo ya Rio de Jeneiro, Roberto.

Nubwo bakomerekejwe, igipolisi cyatangaje ko ubuzima bwabo ubu bumeze neza.

Roberto, yanze gufatwa maze akoresha imbunda n’ibiturika ariko yaje gufatwa nimugoroba. Nyuma y’imishyikirano ikomeye igipolisi cyongeyeho ko agiye gukorwaho iperereza, ku cyaho cy kugerageza kwica.

Jair Bolsonaro, yitandukanyije n’uwo wahoze ari umudepite, aho yanditse kuri twitter ye ati: “umuntu wese urasa umupolisi agomba gufatwa n’abandi. Ndagaragaza ko nifatanyije n’abapolisi bakomeretse muri iki gice.”

Bwana Jair, kandi yongeyeho ko nta sano afitanye na Roberto, muri 2020, wavuze ko ari inshutiye magara.

Uyu muyobozi kandi yahakanye ko atagaragara mu mafoto arikumwe n’uwahoze ari umudepite, ariko ahantu henshi hagaragaye amashusho y’abo bombi igihe uwahoze ari kapiteni w’ingabo yageraga ku butegetsi muri 2019.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru