Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Musanze: Abantu 8 basimbutse imodoka ya Polisi umwe ahasiga ubuzima

Wednesday 14 January 2026
    Yasomwe na

Ahagana saa 18h00’ z’umugoroba tariki ya 14 Mutarama 2026 nibwo abantu 8 muri 23 bari mu modoka ya Van ya polisi ibajyanye mu kigo banyuramo by’igihe gito (Transit ) basunitse urugi barasimbuka umwe ahita yitura hasi arapfa.


umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ngirabakunzi Ignace

Kuri iki kibazo twavugishije umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ngirabakunzi Ignace atubwira uburyo byagenze.

Yagize ati”Nibyo aya makuru niyo bari abantu 23 bafatiwe mu bikorwa bihungabanya ituze n’umutekano by’abaturage aho bari bajyanywe mu kinigi mu kigo banyuramo by’igihe gito (transit) hanyuma 8 muri bo basunitse urugi rw’imodoka umwe yitura hasi arapfa abandi barindwi (7)batorotse bakomeje gushakishwa.’’

Bamwe mu baturage babonye ibi biba babwiye MAMA URWAGASABO ko imodoka yarimo izamuka iturutse mu muhanda ugana ku murenge wa Musanze ubwo igeze ahahoze irimbi rusange mu Kinigi babona abantu barimo gusimbuka imodoka ari nako uwo nyakwigendera yituye mu muhanda ahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa polisi kandi yavuze ko bakomeje gukora iperereza ngo bamenye icyatumye ibi biba ngo kuko bitari bisanzwe.

Ndayambaje Jean Claude

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru