Abacururiza mu isoko rya Rusumo riherereye mu murenge wa Butaro, Akarere ka Burera baravuga ko babangamiwe no kubyagirwa kubera ko riva cyane.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Butaro aho basaba ko iri soko ryasanwa kuko ribateza igihombo iyo ibicuruzwa byabo binyagiwe.
Umwe muri aba bacurizi witwa Nzirorera Cyprien yagize ati: "Iyo imvura iguye ibyagira ibicuruzwa byacu, cyokoze dushaka nk’amabati yo gukingiruzaho ariko nkatwe ducuruza imyenda iranyagirwa, ku buryo n’umukiriya hari igihe yanze kuwugura avuga ko wambawe, turasaba ko badusanira iri soko rya Rusumo natwe tukajya ducururiza ahantu heza hatekanye."
Undi mucuruzi witwa Mbonigaba yagize ati: "Nkatwe ducuruza inyenda twaragowe, twabuze ubuvugizi, iyo nk’inyenda iguye irandura, mbese iyo imvura iguye ugira ingo n’ikiyaga usanga hano huzuye amazi atemba. Abayobozi barabizi, bahora batubwira ko bazabikemura ariko amaso yaheze mu kirere, turasaba ubuvugizi."
Bakomeza bavuga ko ngo nubwo iri soko byitwa ko riri mu mujyi wa Burera ariko ngo ribateza igihombo cyo kuba ibicuruzwa byabo byangirika kandi byitwa ko bafite isoko akaba ariho bahera basaba inzego ko zabatabara bagakorera ahantu heza hatabashyira mu gihombo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Butaro bwana Kayitsinga Faustin yavuze ko barimo gukusanya ubushobozi kugira ngo iri soko rizimurirwe ahandi, cyane ryubatse mu gishanga.
Yagize ati: "Ririya soko rya Rusumo turarizi ndetse ryubatswe mu gishanga, turimo kwegeranya ubushobozi ndetse n’ingengo y’imari irimo gukorwakugira ngo tuzarebe ahandi tujye gushaka ikibanza ariho ryubakwa, turabasaba kwihangana bizakorwa."
Isoko rya rusumo rirema kabiri mu cyumweru kuwa mbere no kuwa Gatanu, ngo bahora babwirwa ko rizubakwa imyaka igashyira indi igataha, rikaba riri muri santere ya Rusumo aho twakwita nk’umujyi wa Burera. Iri ni isoko rikunda kuremwa n’abaturage baturutse hirya no hino, aho bacururizamo ibintu bitandukanye birimo imyenda, irimo amarido, amashuka n’ibindi bikoresho byo mu rugo.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje