Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani

Tuesday 24 February 2026
    Yasomwe na

Perezida wa Amerika, Donald Trump, ku mugoroba wo ku wa mbere - tariki ya 23 Gashyantare (2) , yahakanye amakuru avuga ko Jenerali Daniel Kane, uzwi ku izina rya "Razen", arwanya ibikorwa bya gisirikare kuri Irani.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga , Perezida Trump yanditse ko ayo makuru ari "ibinyoma rwose"

Yashimangiye ko Jenerali Kane, kimwe n’abandi basirikare bakuru, badashaka intambara, ariko iyo hafashwe icyemezo cyo gufata ingamba za gisirikare kuri Irani, yizera ko azatsinda intambara byoroshye.

Bwana Trump yongeyeho ko Jenerali Kane azi neza Irani kuko yategetse Operation Midnight Hammer, ibitero by’indege Amerika yakoze muri Irani mu mpeshyi ishize.


Perezida Trump yahamije ko umukuru w’ingabo ashyigikiye igitero kuri Iran.

Nyuma y’icyo gitero, yavuze ko gahunda y’intwaro za kirimbuzi ya Irani "itazakomeza" kuko "yasenyutse burundu" nyuma y’ibitero by’indege za Amerika B-2.

Perezida wa Amerika yise Jenerali Kane "intwari ikomeye" kandi avuga ko ahagarariye "igisirikare gikomeye kurusha ibindi ku isi."

Trump yongeyeho ko umuyobozi w’ingabo za Amerika atigeze avuga ko ibijyanje n’ingamba zo kurwanya Irani cyangwa se ku bitero, kandi ko azayobora igikorwa cyo gutera Iran mugihe hatanzwe itegeko ryo kugaba igitero.

Yashimangiye ariko ko icyemezo cya nyuma cyo gutangiza urugamba ari icye kandi ko yakwishimira kumvikana na Irani, ariko ko niba nta masezerano azagerwaho, "uwo munsi uzaba mubi cyane kuri icyo gihugu."

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru