Thursday . 12 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, si amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more
  • 10 March » Ibiciro byazamutseho 9.2 muri Gashyantare – read more
  • 10 March » Iran yongeye kugaba ibitero mu kigobe cy’abapersi – read more

Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge

Sunday 1 March 2026
    Yasomwe na

Hon. Masozera wo mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu (Rwanda Green party of Rwanda) yasabye Abarwanashyaka ko bakwiye guhangana n’ibiyobyabwenge nk’abantu baturiye umupaka.


Hon. Jacky Icyizanye Masozera

Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo yari yaje mu nama ikomatanyije n’amahugurwa y’Abarwanashyaka yabereye mu karere ka Gicumbi.

Dusengima Domithila n’umurwanashyaka wa Green Party avuga ko bagiye gukomeza kwigisha ndetse bagatangira amakuru ku gihe .

Ati”Guhangana n’ibiyobyabwenge ntabwo uhangana n’abanyirabyo ahubwo utangira amakuru ku gihe ku nzego z’umutekano, nk’abarwanashyaka ni ukubyirinda dukurikiza inama abayobozi bacu batugiriye tukabyirinda kuko biduhesha isura mbi.”

Dusabyimana Theoneste ni Chairman w’abarwanashyaka ba Green Party mu karere ka Gicumbi avuga ko bagiye gukomeza ingamba zo guhashya ibiyobyabwenge.

Ati”ibyo bintu bijyanye n’ibiyobyabwenge birahari inaha kubera ko duhanye imbibi na Uganda ndetse na Tanzania, ariko Abarwanashyaka bacu ba Green Party tubashishikariza kutajya muri ibyo bintu ubu dutahanye ingamba zo gukomeza kubyirinda cyane ko mwabonye ko twarikumwe n’urubyiruko rwinshi cyane kuko ari bo bakunda kubyijandikamo cyane twababwiye ko bagomba kugeza ubu butumwa hose mu mirenge.”


Abarwanashyaka ba Green Party biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge.

Hon.Masozera waje ahagarariye Perezida w’ishyaka rya Green Party yavuze ko umuntu w’umusinzi atajya gutanga ubutumwa ngo abayoboke bamwumve.

Ati”Umuntu agusanisha n’icyo uri cyo ntabwo waba uri umusinzi ngo ujye gutanga ubutumwa bwo kuyoboka ishyaka ryacu ngo hagire ukumva, ntabwo waba ugira urugomo ngo ujye gukora ubukangurambaga ubwo umuntu yakumva ko Abarwanashyaka ari iyo myitwarire bafite, rero turasaba Abarwanashyaka bacu dutumye kujya gushaka abayoboke kurangwa n’imyitwarire myiza.”

Ndayambaje Jean Claude

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru